AMATANGAZO

Kurikira amakuru agezweho yerekeye impunzi, abasaba ubuhungiro n’abandi bakuwe mu byabo mu Rwanda

IMPINDUKA KU BUFASHA BUGENERWA IMPUNZI

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) baramenyesha impunzi zose ko hari zimwe mu mfashanyo zisanzwe zihabwa impunzi mu Rwanda zitazatangwa kugeza umwaka wa 2023 urangiye, izindi zikagabanuka bitewe n’igabanuka rikabije ry’inkunga igenerwa impunzi. Mu bufasha butazatangwa harimo: Ku bijyanye n’ibiribwa n’amafaranga atangwa yo kubigura: Mu kwezi k’ […]

Buruse zitangwa ku bufatanye bwa Mastercard Foundation na USIU-Africa

Inshamake ya Buruse  United States International University-Africa (USIU-Africa) ku bufatanye na Mastercard Foundation bashyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko rwo muri Afurika kubona uburezi muri kaminuza igezweho ku isi. Uru rubyiruko ni urufite imbogamizi zitanduaknye zirimo kutagira amikoro ahagije, guhezwa inyuma bishingiye ku gitsina,  ubuhunzi, cyangwa ubumuga.    Iyi gahunda ya Mastercard Foundation muri USIU-Afurika izatanga […]

Ibiro bishya bya  ‘’centre Communautaire de Gikondo’’

01/09/2023 Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, rishimishijwe no kumenyesha impunzi ziba mu mugi ndetse n’abantu bose bashaka ubufasha kuri ‘’ centre communautaire ya Gikondo, ko guhera kuwa mbere tariki ya 04 Nzeri 2023, tuzimukira mu biro bishya bihereye i Gikondo ku muhanda wo kwa Rujugiro (KK31), Inzu #264. Hari iminota 5 uvuye kuri centre twakoreragamo. […]

Amarushanwa y’ibikorwa by’ubucuruzi ku nkunga ya YouthConnekt 2023

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye na Minisiteri y’ Urubyiruko (MINIYOUTH) iramenyesha Urubyiruko rwose rw’impunzi ziba mu Rwanda rufite Imishinga yatangiye gukora rubyifuza, kwihutira kwiyandikisha mu marushanwa ya “Business Competition & Award among Youth Refugees in Rwanda”.    Ibyo uwitabira amarushanwa agomba kuba yujuje ni ibi bikurikira:   N.B : Kugirango Koperative izemererwe kurushanwa, ni uko byibura 70% […]

UBUVUZI BUGENERWA IMPUNZI MU RWANDA

16/08/2023 HCR iramenyesha impunzi zo mu Rwanda ko ifite ibibazo by’igabanuka ku ngengo y’imari mu bikorwa byayo byose harimo n’ibikorwa by’ubuvuzi. Kubera izo mpamvu , inkunga ihari muri HCR ni igenewe abarwayi boherejwe mu bitaro ku mpamvu z’uburwayi bucyeneye ubutabazi cyangwa ubuvuzi bwihuse hagamijwe kurengera ubuzima bwabo. Niba uri impunzi ibarizwa mu nkambi ukaba ucyeneye […]

ITANGAZO RYAGENEWE ABASHAKA KWIYANDIKISHA MU MAHUGURWA YO GUHANGA UDUSHYA YA UNLEASH

14/08/2023 UNLEASH Rwanda ni gahunda y’iminsi irindwi yo kwitoza guhanga udushya hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals).  Urubyiruko rurenga igihumbi rufite hagati y’imyaka 18 na 35 baturutse mu mpande zose z’isi bazateranira i Kigali mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi na kabiri (Ukuboza), kugira ngo bafatanye gutekereza ku bisubizo by’ibibazo bitandukanye (challenges) dusanga […]

KWANDIKWA MU BWISUNGANE MU KWIVUZA 2023-2024  

UNHCR yishimiye kumenyesha impunzi zose zibarizwa mu mijyi hamwe n’abanyeshuri biga baba ku ishuli ko kwiyandikisha mu  bwisungane mu kwivuza (CBHI) bwa Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024 bwarangiye. Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira impunzi zo mu mijyi mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) UNHCR yohereje urutonde rugaragaza ibishingirwaho mu kwiyandikisha mu […]