Ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni iki?

‘Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imvugo ikubiyemo ibikorwa byinshi, isobanuye igikorwa icyo ari cyo cyose cyangiza gikozwe kinyuranyije n’ubushake bw’umuntu kandi gishingiye ku itandukaniro rigenderwaho muri sosiyete hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo. Harimo ibikorwa byo kubabaza umubiri, kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina, mu mitekereze cyangwa kumuteza imibabaro, iterabwoba ryo kumukorera ibyo bikorwa, agahato no kumubuza umudendezo. Ibi bikorwa bishobora gukorwa mu ruhame cyangwa  mu ibanga(ahiherereye).’

Serivisi z’ubutabazi

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ihohoterwa rikomeye ritubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange. Ntabwo rikunze gutangazwa ariko rirakorwa ahantu henshi mu buryo butandukanye. Abagore n’abakobwa bo hirya no hino ku isi nibo bibasirwa cyane kandi baba bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa. Abasaba ubuhungiro, impunzi, abantu badafite ubwenegihugu, abakuwe mu byabo bakiri mu bihugu byabo, n’abasubiye mu bihugu byabo bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tutitaye ku myaka yabo, igitsina  cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.

HCR y’ u Rwanda ikorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bayo barimo imiryango itari iya  Leta n’inzego za Leta kugira ngo ibyago bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigabanuke kandi abahohotewebose babone serivisi nziza kandi ku gihe.

Ni hehe washakira ubufasha cyangwa serivisi zo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina?

Isange One Stop Centre

Iyi service iboneka hose kandi  igenewe abantu bose bo mu turere twose 30 tw’u Rwanda.

(Icyitonderwa: mugihe wegereye ikigo cya Isange, ikibazo cy’ Ihohoterwa rishingiye ku gitsina  gishobora kumenyeshwa inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ).

Terefone itishyurwa: 3029

Plan International Rwanda

Uyu muryanga utanga serivisi zo gukumira Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya: Kigeme, Mugombwa, Kiziba,  Nyabiheke, Inkambi y’agateganyo ya Nkamira , Kijote na Nyarushishi .

Numero zitishyurwa wabonera Plan International:

Inkambi ya Kigeme: 0788317355

Inkambi ya Kiziba: 0788317354

Inkambi y’agateganyo ya Nkamira : 078814144

Inkambi ya Mugombwa: 0788317364

Inkambi ya Nyabiheke: 0788317364

Save the Children:

Uyu muryango  muri rusange ukora ibikorwa byo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe na serivisi zita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi za Mahama, Gatore, Nyanza, Gashora n’impunzi ziba i Kigali, Huye n’ahandi mu mijyi.

Numero itishyurwa: 8855