Imibereho Ihamye

Guverinoma y’u Rwanda ruri mu bihugu bike byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga arengera impunzi n’imibereho yazo hagamije kwigira. Amwe muri ayo mategeko arengera impunzi harimo uburenganzira bwo kugenda ahariho hose mu gihugu, n’uburenganzira bwo gukora


Impunzi zemerewe gukora akazi mu Rwanda?

Yego! Impunzi zifite ibyangombwa bizemerera kuba mu Rwanda zemerewe gukora. Ibi byemezwa n’itegeko n°13 ter/ 2014 ryo kuwa 21/05/2014 ryerekeye impunzi mu ngingo yaryo ya 18. Kugira ngo bigerweho, usaba akazi asabwa kuba afite indangampunzi. Igihe nta ndangampunzi, usaba akazi ashobora kugira ibibazo mu gushaka akazi, mugukoresha serivisi z’ubwishingizi cyangwa se service zitangwa n’ibigo by’imari.


Ni ubuhe burenganzira bw’ibanze bw’abakozi mu Rwanda ?

Iyo umuntu amaze guhabwa akazi, umukozi n’umukoresha bagomba kwibuka ko hari uburenganzira bw’ibanza bugenerwa umukozi, urugero:

  • Ubwishingizi bw’abakozi
  • Kubahiriza amasa y’akazi nk’uko bigenwa n’itegeko
  • Ikiruhuko ngarukamwaka cyishyurwa
  • Ikirihuko cy’ababyeyi babyaye
  • Ikiruhuko cy’uburwayi

Igihe haramutse habayeho guhohoterwa mu rwego rw’akazi, umukozi ashobora kugeza ikibazo ku mukozi ushinzwe umurimo mu karere akoreramo kugira ngo arenganurwe.


Ese umukoresha ushaka guha impunzi akazi asabwa kubisabira uburenganzira cyangwa kumenyesha urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka?

Oya. Nta bwo umukoresha asabwa kumenyesha urwego rw’abinjira n’abasokoka cyangwa minisiteri ishinzwe impunzi (MINEMA).


Ese impunzi ifite akazi yishyura umusoro n’umusanzu ku bwishingizi bw’abakozi?

Mu gihe impunzi ifite akazi mu buryo bwemewe n’amategeko, umukoresha asabwa kwandikisha umukozi mushya mu rwego rushinzwe imisoro (Rwanda reveni) kimwe no mu rwego rushinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi nk’uko bikorerwa umukozi w’umunyarwanda.


Ese impunzi zitunze ikihe cyangombwa cyemewe n’amategeko?

Impunzi zose zifite imyaka 16 kujyana hejuru bemerewe gufata ikarita “ndangampunzi” itangwa n’urwego rushinzwe gutanga irangamuntu (NIDA) biciye mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. Ku rundi ruhande, impunzi zose zihabwa icyangombwa (hashingiwe ku muryango) cyemeza ko ari impunzi zemewe n’amategeko gitangwa na HCR na MINEMA.


Ese impunzi zemerewe gufungura konti muri banki?

Yego! Banki z’ubucuruzi asaba impunzi kopi y’ikarita “ndangampunzi” kugira ngo afunure konti. Ariko hari banki n’ibigo by’imari biciriritse na za SACCO byemera ko impunzi ifunguza konti hakoreshejwe cya cyangombwa gihabwa impunzi ikimara kwiyandikisha.


Ese impunzi zemerewe gukorera icyangombwa cyo gutwara imodoka mu Rwanda?

Yego. Impunzi zemerewe gukorera icyangombwa cyo gutwara imodoka biciye mu nzira zisanzwe. Impunzi igomba kuba ifite ikarita “ndangampunzi” kugira ngo ishobore kwiyandikisha gukora ikizamini binyuze ku rubuga rw’Irembo. Impunzi zifuza guhinduza uruhushya rwo gutwara imodoka rwo mu mahanga nazo zisabwa kugira ikarita ndangampunzi kugira ngo zishobore gukoresha Irembo mu kwishyura.


Ese amashuri impunzi zize mbere yo guhungira mu Rwanda yemewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda?

Yego. Impunzi nyinshi zifite impamyabumenyi n’impamyabushobozi z’amashuri makuru n’ayisumbuye, kimwe n’amashuri y’imyuga. Impunzi zifite impamyabumenyi z’amashuri yo hanze zishobora gusabwa gushaka icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga (equivalence), gitangwa n’urwego rushinzwe amashuri makuru (HEC). Ibisabwa abasaba equivalence biri ku rububa rwa HEC, n’aho ubusabe bukorwa biciye ku rubuga rw’Irembo (ukanda ahanditse “gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga”).


Ni hehe impunzi zishobora gusanga amakuru ku bijyanye n’akazi kari ku isoko mu Rwanda?

Amakuru ku kazi kari ku isoko mu Rwanda aboneka ku mbuga nkoranyambaga z’ibigo bitanga akazi cyangwa se iz’ibigo byamamaza imyanya y’akazi bikurikira (kandi kuri buri rubuga kugira ngo ubone imyanya y’akazi yamamazwa).


Ni hehe impunzi zishobora kubona ubufasha mu gusaba akazi cyangwa ubufasha mu kwiga (buruse)?

HCR yigishije urubyiruko rugera kuri 32 ruhuriye mu itsinda ryitwa “abajyanama nkoranabuhanga b’umurimo” (Digital Career Counsellors – DCCs). HCR yabahaye mudasobwa na interinete byo kwifashisha mu gufasha bagenzi babo gusaba akazi na buruse bakoresheje ikoranabuhanga. Aba bajyanama bakorera kuri Centres Communautaires ziba mu nkambi zose uko ari eshanu, kimwe n’i Kigali (Gikondo) n’i Huye. Impunzi zikeneye ubwo bufasha zegera umukozi wa PFR ukora kuri Centre Communautaire mu nkambi cyangwa mu mujyi izo mpuzi zibamo.


Ese impunzi zemerewe kwandikisha koperative nshyashya cyangwa kwemererwa kwinjizwa muri sosiete isanzwe ikora?

Yego! Impunzi zemerewe kwandikisha koperative nshya cyangwa kwinjizwa muri koperative isanzwe ikora, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigena atangwa n’ikigo cya Leta kibishinzwe, RCA. Kwinjira muri koperative nshya, impunzi zigomba kuzuza ibisabwa nk’uko biteganywa n’amategeko agenga iyo koperative.


Ese impunzi zemerewe kwandikisha sosiyete nshyashya cyangwa kwinjizwa muri sosiyete isanzwe ikora?

Yego. Impunzi zishobora kwandikisa sosiyete nshyashya cyangwa kwinjizwa muri sosiyete isanzwe ikora, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigena atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).


Ese impunzi zemerewe kwandikisha umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu?

Yego. Impunzi zishobora kwandikisa umuryango udaharanira inyungu cyangwa kwinjizwa mu muryango usanzwe ukora, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigena atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyo miryango (RGB).


Ese kuba umugenerwabikorwa muri gahunda za livelihood bigabanya amahirwe yanjye yo koherezwa mu kindi gihugu?

Oya. Kuba umugenerwabikorwa  muri gahunda za livelihood ntabwo bigabanya amahirwe yo koherezwa kuba mu kindi gihugu. Ahubwo kuba umugenerwabikorwa wa gahunda za livelihood (e.g. kwiga imyuga cyanwa ubushabitsi) byongera amahirwe yo kwinjira mu buzima busanzwe vuba no ku isoko ry’umurimo mu gihugu cyabakiriye.


Ese impunzi ishobora kubona ubwenegihugu bw’umunyarwanda?

Yego, impunzi zemerewe gusaba ubwenegihugu bw’umunyarwanda hagendewe ku mpamvu zitandukanye, urugero, kuba yarashakanye n’Umunyarwanda (nyuma y’imyaka itandu), ubushoramari mu Rwanda, kuba afite ubumenyi bwihariye, cyangwa se kuba amaze imyaka 25 aba mu Rwanda nk’impunzi yemewe n’amategeko.


Amahirwe yo gukora hakoreshejwe iyakure

Impunzi ziba mu Rwanda zishishikarizwa gukoresha amahirwe atandukanye y’akazi gakorwa hakoreshejwe iyakure. Ayo mahirwe aboneka ku mbuga zitandukanye z’iya kure, urugero:


Amahirwe ya buruse yo kwiga amashuri makuru

Programu UNIV’R

Aya ni amahirwe yo kwiga amashuri makuru mu gihugu cy’Ubufaransa ku banyeshuri bavuga ururimi rw’igifaransa. Ushaka ibindi bisobanuro cyangwa kumenya niba kwiyandikisha byaratangiye, wajya kuri uru rubuga rwa internet.

 

 

 

Gahunda ya buruse zitangwa na Mastercard Foundation

Iyi niyo gahunda nini itanga buruze zo kwiga amashuri yisumbuye ku mugabane wa Afurika.

 

Ushaka ibindi bisobanuro cyangwa kumenya niba kwiyandikisha biri gukorwa, wajya kuri uru rubuga rwa internet.

 

Gahunda ya buruse ya Mastercard Foundation ikorana n’amashuri yisumbuye atandukanye. Usaba ubufasha ni we uhitamo ishuri ashaka kwigaho. Urutonde rw’amashuri akorana n’iyi gahunda ya Mastercard Foundation iboneka kuri uru rubuga rwa internet. Urutonde rw’amashuri akorana n’iyi gahunda ya Mastercard Foundation ruboneka kuri uru rubuga rwa internet.

Andi mahirwe ya buruse yo kwiga mu mashuri yisumbuye aboneka biciye mu mishinga n’ibigo bitandukanye, harimo izitangwa na DAFI, Kepler University cyangwa African Leadership University. Ushaka ibindi bisobanuro cyangwa kumenya niba kwiyandikira biri gukorwa wajya ku rubuga rwa internet rwa buri kigo:


Amahirwe yo kwiga imyuga

Abafatanyabikorwa batandukanye batanga ubufasha mu kongerera impunzi ubumenyi-ngiro mu rwego rwo kubafasha kubona akazi mu buryo bwihuse. Muri abo bafatanyabikorwa twavuga:

 

Amakuru amenyekanisha amahirwe yo kwiga imyuga atangazwa hakoresheje imbuga nkoranya-mbaga zitandukanye kimwe n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu.


Gukora urugendoshuri rw’igihe kirekire ku basanzwe ari abanyeshuri muri kaminuza

Meto

Niba uri umunyeshuri wifuza gukora urugendoshuri mu yandi mashuri yisumbuye, gahunda yitwa Meto ishobora kugufasha.

Meto ni umuryango udaharanira inyungu ugamije guhuza  urubyiruko muri Afurika n’ibigo by’amashuri makuru, mu rwego rwo kubashakira amahirwe yo kwiga biciye mu rugendoshuri rumara igihe kirekire.

 

Ku babyifuza, usaba agomba mbere na mbere kuzuza umwirondoro we aciye ku rubuga https://tinyurl.com/joinmeto.

 

Uwifuza ibindi bisobanuro yohereza ubutumwa bwanditse (email) kuri [email protected] cyangwa akohereza ubutumwa kuri WhatsApp (+251987314242).

 

BackPack26

 

Umushing BackPack26 ni uburyo buhuriweho butanga amahirwe yo kwiga mu mashuri makuru biciye mu kubika impamyabumenyi n’ibindi byangombwa mu buryo bufite umutekano wizewe, hanyuma igasangiza ibyo byangombwa n’amashuri makuru, abakoresha, abaterankunga batanga buruse cyangwa se abashinzwe guha agaciro impamyabumenyi zatangiwe hanze y’igihugu umuntu atuyemo. Ukeneye ibindi bisobanuro wajya kuri uru rubuga rwa internet.

Ese umuntu afungura ate konti ya BackPack 26?

Kubera ko uru rubuga rukoresha ururimi rw’Icyongereza, birasaba ko uba wumva icyongereza, cyangwa se ukaba uri kumwe n’umuntu ugufasha uzi Icyongereza.

  1. Jya ku rubuga rwitwa ucdavis.edu
  2. Kanda ahanditse “create your account” (niba ukoresha mudasobwa, aho gukanda ni mu kaboko k’iburyo, niba ukoresha telefone, aho gukanda ni ahagana hasi)
  3. Subiza ibisubizo bitatu bari bukubaze
  4. Uzuzamo aderesi yawe ya email, uhitemo n’izina ushaka ko bakwita kuri uru rubuga, hanyuma ukande ahanditse “create an account”
  5. Hanyuma, fungura email yawe, urasanga bakoherereje ubutumwa buguha inzira yo kunyuramo, hanyuma uhitemo ijambo ry’ibanga uzajya ukoresha kuri uru rubuga rwa BackPack 26.

Amahirwe yo kwiga hakoreshejwe iyakure (internet)

Coursera

Impunzi ziba mu Rwanda zifite amahirwe yo gukurikira amasomo aboneka ku rubuga rwitwa Coursera. Ushaka kwiyandikisha yohereza amazina ye, aderesi email na nimero iri ku cyangombwa cyigaragaza ko ari impunzi byemewe n’amategeko (igipurufu). Ayo makuru akayohereza kuri [email protected].

Ese impunzi zishobora kubona ubufasha igihe zikeneye gukoresha mudasobwa na internet?

Impunzi zishobora kwegera “Centre Communautaire” ibegereye, bagasaba gukoresha mudasobwa na internet mu gihe bakeneye gushakisha akazi, buruse cyangwa se kwiga bakoresheje iyakure.


<< Back to Rwanda homepage >> Select another country on our Help page