Ubufasha Mu By’amategeko

Umufatanyabikorwa wa HCR, ari we Prison Fellowship Rwanda (PFR), aha serivisi z’ubufasha mu by’amategeko impunzi, abasaba ubuhungiro, abadafite ubwenegihugu cyangwa abandi bakuwe mu byabo.

Serivisi zitangwa ni izi zikurikira:

  • Ubujyanama mu by’amategeko
  • Amakuru n’ubufasha byerekeranye no kubona ubuhungiro na sitati y’ubuhunzi
  • Ubwunganizi mu by’amategeko, yaba igihe witabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ubushinjacyaha ndetse no mu nkiko
  • Ubufasha bugenerwa impunzi ziba mu nkambi bwerekeranye no kwandikisha abana bavutse no kubona ibindi byangombwa
  • Ubufasha mu by’amategeko bugenerwa abakuwe mu byabo ku ngufu n’abadafite ubwenegihugu bafunzwe, yaba igihe bafunzwe bitewe na sitati yabo cyangwa bitewe no kuba nta sitati bafite

Kubera ingengo y’imari idahagije, mu mwaka 2023, PFR na HCR ntibazabasha kwibanda kuri serivisi zo kunganira abantu mu manza mbonezamubano, harimo izerekeranye n’amategeko agenga ubucuruzi n’amategeko agenga umuryango. Buri kibazo kizajya gisuzumwa ukwacyo bitewe n’uko giteye kugira ngo harebwe niba hashobora kubaho irengayobora.

Nomero waduhamagaraho: Prison Fellowship Rwanda (PFR) iboneka kuri 0788 866 255

Amasaha y’akazi:

Guhera ku wa Mbere kugera ku wa Kane: Saa 8h00 za mu gitondo – Saa 17h00 z’umugoroba

Ku wa Gatanu: Saa 8h00 za mu gitondo – Saa 14h00 z’amanywa