Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi 

Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi ni uburyo butekanye kandi bwizewe butuma impunzi zibasha kwinjira no gutura mu kindi gihugu, kandi zikarengerwa hashingiwe ku byo zikeneye mu rwego rwo kurindirwa umutekano. Izo Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi zituma impunzi zibona amahirwe yo kuva mu gihugu zahungiyemo maze zikajya mu kindi gihugu, aho zihabwa uruhushya rw’agateganyo cyangwa urwa burundu rwo kuba muri icyo gihugu. Akenshi, ibyo bikaba bituma ibibazo zari zifite, bibonerwa umuti urambye.

Ni ngombwa gusobanukirwa itandukaniro riri hagati ya Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi na gahunda za HCR zo gutuza impunzi mu mahanga. HCR ntihitamo, mu buryo butaziguye, impunzi zitabira gahunda y’inyongera yo kurengera impunzi. Impunzi zishobora kwisabira ibihugu cyangwa abafatanyabikorwa bireba amahirwe yo kugenda biciye muri iyo Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi. Kwemerera impunzi kujya mu mubare w’abagenerwabikorwa b’izo Gahunda bikorwa hashingiwe ku mategeko asanzwe agenga abimukira mu gihugu kigiye kuzakira n’ibyo gisaba abakinjiramo kuba bujuje. Icyo gihugu cyakira impunzi gisuzuma ubusabe bwazo gishingiye ku bumenyi zifite cyangwa isano baziranye n’ abantu basanzwe baba muri icyo gihugu. Leta z’igihugu byakira impunzi nizo zonyine zifata ibyemezo ku busabe bw’impunzi zasabye kwimurirwa binyuze muri Gahunda z’inyongera zo kuzirengera.

N’ubwo HCR idashinzwe, mu buryo butaziguye, Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi cyangwa ngo izigenzure, ishobora kugira ibyo ifasha impunzi zifuza kubona amahirwe yo kujya muri Gahunda z’inyongera zitandukanye. Ibyo HCR ibikora binyuze muri serivise z’ubujyanama n’ubufasha iha impunzi kugira ngo zibashe kubona ibyangombwa bikenewe cyangwa ikazifasha kubona ibisabwa kugira ngo zibashe gusohoka mu gihugu zirimo.

Kurinda ubumwe bw’umuryango ni uburenganzira bw’ingenzi bw’ikiremwamuntu. Kugira ngo ubashe gusanga ugize umuryango wawe mu kindi gihugu biterwa na sitati yemewe n’amategeko yahawe ndetse n’icyo mupfana.

Umuntu wo mu muryango wawe uba mu kindi gihugu ni we ugomba kubanza kubisaba. Ni ngombwa kuzirikana ko igihe ntarengwa n’inzira bigomba kunyuramo, bigenda bitandukanya bitewe n’igihugu umuterankunga wawe atuyemo. Iyo ubusabe bwatangiye uwo muntu wo mu muryango aba abaye “umuterankunga” cyangwa “umuvugizi” w’uwo muntu wo mu muryango we asabira kumusanga mu mahanga. Ibisabwa kuba byujujwe kugira ngo umuryango wongere guhuzwa, bigenda bitandukana bitewe n’igihugu umuterankunga atuyemo. Amategeko menshi y’ibihugu yemerera ko abashakanye, ababyeyi b’abana bato, abana batujuje imyaka y’ubukure ndetse n’abana bakirerwa ari bo bongera guhuzwa. Rimwe na rimwe, abandi bantu bo mu muryango na bo bashobora kwererwa.

Nyuma y’uko imiryango yemerewe guhuzwa n’abayo no guhabwa viza zikenewe, ishobora kujya guhura n’umwishingizi wayo kandi iyo bagezeyo bahabwa uruhushya rwo kuhatura, ariko ubwoko bw’urwo ruhushya bugenda butandukana bitewe n’igihugu cyabakiriye.

Ni ibihe bihugu bifite gahunda yo guhuza imiryango y’impunzi?

Ibihugu byinshi bifite gahunda zo guhuza imiryango y’impunzi.

 Australie

Niba ufite abantu bo mu muryango wawe baba muri Australie, ushobora kongera guhuzwa na bo cyangwa kubona viza biciye ku mwishingizi. Niba wifuza ibindi bisobanuro reba ku rubuga rwacu.

 U Bubiligi

Niba waratandukanyijwe n’abagize umuryango wawe ubu bari mu Bubiligi, ushobora kubasanga mu Bubiligi mu buryo bwihariye. Ushobora kubona andi makuru n’ibindi bisabwa kugira ngo ubone viza hano.

 Canada

Niba ufite abantu bo mu muryango wawe bemejwe nk’impunzi na leta ya canada, hari uburyo bushobora kugufasha kubasangayo. Ibindi bisobanuro wabisanga ku rubuga rutangirwaho ubufasha rwa canada.

 Nouvelle-Zélande

Niba ufite abantu bo mu muryango wawe bari muri Nouvelle-Zélande, ushobora kongera guhuzwa na bo cyangwa guhabwa visa binyuze ku muterankunga. Sura urubuga rwacu rutangirwaho ubufasha.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Niba hari umuntu mufite icyo mupfana wimuriwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’impunzi cyangwa akaba yarahawe ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashobora kugusabira kumusangayo. Ku ibindi bisobanuro bijyanye n’uburyo wakongera guhuzwa n’umuryango wawe, sura urubuga rwacu rwa Help USA.

Ku bindi bisobanuro byerekeranye n’ibyo ibihugu bigenderaho n’uburyo bwo gusaba kongera guhuzwa n’umuryango, jya mu bice byo Kongera guhuza imiryango cyo ku rubuga rwa UNHCR help website https://help.unhcr.org/, maze uhitemo igihugu abawe baherereyemo.

Niba ushaka amakuru yerekeranye na gahunda yo kongera guhuza imiryango y’igihugu kitagaragara ku rubuga rwa UNHCR, shaka ahari gahunda ya “Family reunification” (Kongera guhuza imiryango) ku rubuga rw’igihugu abawe baherereyemo.

Gahunda yo gutera inkunga impunzi iha abantu ku giti cyabo, amatsinda y’abantu cyangwa imiryango amahirwe yo gutera inkunga impunzi kugira ngo zize mu gihugu cyabo, bityo uburenganzira bwazo burengerwe kandi zibone aho zita mu rugo hashya.

Ku bijyanye n’abantu ku giti cyabo bashaka gutera inkunga impuzi, ni bo bashakisha, bagahitamo, ndetse bagafasha abantu bavanywe mu byabo, kwinjira no gutura mu gihugu cyabo, HCR itabigizemo uruhare.

N’ubwo abaterankunga bihitiramo abo bafasha, abantu baterwa inkunga akenshi harimo abagize umuryango wa hafi na/ cyangwa abagize umuryango mugari w’abaterankunga cyangwa abantu bazwi muri kominote.

Ingero za gahunda z’abaterankunga ku giti cyabo: