Imfashanyo y’ibiribwa


Ibishingirwaho ⬇

Imfashanyo y’ibiribwa itangwa hashingiwe ku byiciro

Kuva muri Gicurasi 2021, PAM itanga imfashanyo y’amafaranga yo kugura ibiribwa hashingiwe ku  mikoro ya buri muryango.

Ibyiciro 3 bitandukanye hashingiwe ku bushobozi

Icyiciro cya 1: Abatishoboye: Imiryango itishoboye cyane kandi ikeneye ubufasha cyane:

  • Ingo zifite umwe cyangwa benshi mu bagize umuryango bakeneye kwitabwaho nk’uko bigaragazwa n’ingingo ya 2 mu mbonerahamwe iri hejuru, cyangwa
  • Ingo zujuje bibiri cyangwa byinshi mu bipimo ngenderwaho nk’uko bigaragazwa n’ingingo ya 1 mu mbonerahamwe iri hejuru, cyangwa
  • Ingo zujuje igipimo kimwe gusa nk’uko bigaragazwa n’ingingo ya 1 mu mbonerahamwe iri hejuru, ariko nta gitsinagabo mu bagize umuryango ufite imyaka hagati ya 18-59 mu rugo bashoboye gukora.

Icyiciro cya 2: Abishoboye gacye: Ingo zifite ubushobozi buciriritse, ariko zidafite intege nke ugereranije n’imiryango itishoboye cyane:

  • Ingo zujuje igipimo kimwe gusa nk’uko bigaragazwa n’ingingo ya 1 mu mbonerahamwe iri hejuru, kandi mu bagize umuryango harimo umugabo ufite imyaka hagati ya 18-59 ushoboye gukora, cyangwa
  • Ingo zitujuje ibipimo byavuzwe haruguru, ariko mu muryango nta mugabo ufite imyaka hagati ya 18-59 ushobora gukora.

Icyiciro cya 3: Abishoboye: Ingo zitujuje ibipimo byavuzwe haruguru, kandi zifite ab’igitsinagabo mu bagize umuryango bafite imyaka hagati ya18-59 bashoboye gukora. Abo muri iki cyiciro ntibazahabwa ubufasha bw’amafaranga agenewe kugura ibyo kurya.


Kuki imfashanyo y’ibiryo igenda ihinduka? ⬇

Ku isi hose, uburyo bwo gutanga imfashanyo ku mpunzi buragenda buhinduka bugana ku gutanga imfashanyo hashingiwe ku bushobozi bwa buri muntu n’ibyo akeneye kugira ngo ubufasha buke buhari bukoreshwe mu buryo bwiza bushoboka. Ku mpunzi zo mu Rwanda, bivuze ko guhera ubu amafaranga agenerwa impunzi mu kugura ibiribwa azahabwa ibyiciro bitandukanye by’impunzi hashingiwe ku byo buri wese akeneye.


Umuryango wanjye wagizweho ingaruka n’iyi gahunda. Hari ubundi bufasha njye n’umuryango twabona?⬇

Muzakomeza guhabwa ifunguro ryo ku ishuri, ubufasha mu kunoza imirire, amafaranga yo kugura ibindi bikoresho nkenerwa bitari ibiribwa, inkunga y’ibicanwa, kwivuza, isuku n’isukura, aho kuba, hamwe n’ubundi bufasha buhabwa impunzi nk’ubujyanama, kubafsha kubona ibindi bihugu bibakira, kubafasha gutahuka ku bushake no kubafasha kuba mu gihugu nk’abenegihugu mu gihe bibaye ngombwa.

Byongeye kandi, Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (HCR) na PAM biyemeje kurushaho gushyira impunzi muri gahunda z’imibereho myiza n’ubukungu. Hazashyirwaho andi mahirwe yo kwigisha no gutanga amahugurwa Atanga ubumenyingiro, n’ibikorwa bifasha impunzi kwigira mu bukungu.


Gusaba ko hakongera gusuzumwa ko wujuje ibisabwa ⬇

Niba wumva rwose ko umuryango wawe washyizwe mu cyiciro kitari cyo, ushobora guhamagara nimero ya terefone iri munsi bitewe n’inkambi ubarizwamo. HCR na PAM bazasuzuma ibyifuzo byose hamwe, nuko bafate ibyemezo bya nyuma kuri iyo miryango y’impunzi. Ubusabe burimo uburiganya buzakurikiranwa hisunzwe inzego zibishinzwe.

  • Kigeme 0788 380 335
  • Kiziba 0788 386 002
  • Nyabiheke 0788 389 430
  • Mugisi 0788 381 404
  • Mahama 0788 380 158

Mfite ibindi bibazo! ⬇

Niba ufite ibindi bibazo, ushaka gutanga ubutumwa cyangwa niba ushaka gutanga ikirego kiterekeranye n’ibishingirwaho mu gutanga ubufasha bw’ibiribwa, koresha imiyoboro isanzweho:

  • HCR, PAM n’abakozi b’abafatanyabikorwa, reba hano
  • Umirongo ya telefoni ya HCR na PAM
  • Komite nyobozi y’impunzi, komite ya CFM hamwe n’abakangurambaga
  • Abayobozi b’inkambi ba MINEMA
  • Emeli ya HCR: [email protected] cyangwa binyuze mu dusanduku twacu dutangirwamo ibitekerezo