Sitati ’ubuhunzi mu Rwanda itangwa na Leta y’U Rwanda aho kuba HCR. Niba ukeneye kurengerwa n’amahanga , wasaba ubuhungiro Leta y’U Rwanda. Ni ingenzi kuvugisha ukuri igihe cyose utibagiwe n’icyifuzo cyo kwaka ubuhungiro mu Rwanda kuva ugihura n’abahagarariye Leta y’u Rwanda ( ibi bireba n’abanyura ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali). Iyo utahaye amakuru y’ukuri abayobozi b’u Rwanda kandi ngo uyatangire ku gihe, bishobora gutuma idosiye isaba ubuhungiro itemerwa.
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Prison Fellowship Rwanda (PFR), umufatanyabikorwa wa HCR, ushinzwe gutanga ubujyanama mu by’amategeko ku byerekeye n’inzira zo gusaba ubuhungiro. Niba utizeye neza uko watanga ubusabe bwawe cyangwa inzira wanyuramo cyangwa ufite ibindi bibazo, wakwegera umufatanyabikorwa” Prison Fellowship Rwanda” (PFR) ikabagira inama. Mwajya kuri ‘’Centre communautaire y’i Gikondo kuwa kabiri cyangwa kuwa kane guhera saa tatu za mu gitondo (9h00) kugeza saa cyenda (15h00)
Niba mukeneye umusemuzi mu rundi rurimi rutari igifaransa, icyongereza cyangwa ikinyarwanda, mwahamagara kuri 0788381857 kugirango babahe umunsi bazabafashirizaho no kuba bashatse umusemuzi wo kubafasha mu rurimi mwisanzuyemo.
Ibaruwa yanyu isaba ubuhungiro igomba kugezwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) mu gihe cya vuba. Niba muri i Kigali, mugomba kwegera ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE) biri ku Kacyiru mwitwaje ibaruwa ebyiri zo kwaka ubuhungiro n’ibindi byangombwa cyangwa inyandiko zafasha mu gusuzuma dosiye yanyu isaba ubuhungiro. Niba mutaratanze icyifuzo cyanyu cyo gusaba ubuhungiro mukigera mu Rwanda, mugomba kwegera ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE) byihutirwa. Bibaye byiza nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri mu kigera mu Rwanda kugirango mumenyekanishe icyifuzo cyanyu cyo gusaba ubuhungiro niyo viza yanyu yaba itararangira. Niba mutari muri Kigali, mushobora kwegera umukuru w’umudugudu kugirango mubone amakuru ajyanye naho ibiro by’abinjira n’abasohoka biherereye.
Ibaruwa yanyu isaba ubuhungiro igomba kwandikwa mu rurimi mwihitiyemo kandi ikibanda ku makuru akurikira:
- Umwirondoro wanyu n’amakuru aberekeyeho harimo n’ikibazo cy’umwihariko mwaba mufite
- Impamvu zatumye muhunga igihugu cyanyu
- Impamvu zituma mutasubira mu gihugu cyanyu
- Ese mutekereza ko byabagendekera bite muramutse musubiye mu gihugu cyanyu
- Kubera iki mwahisemo kuza mu Rwanda
- Impamvu zabateye kuva mu gihugu cyanyu mwari mwarahungiyemo niba u Rwanda ataricyo gihugu cyanyu cya mbere cy’ubuhunzi
- Icyo mwifuza kuri Leta y’u Rwanda