Imfashanyo y’amafaranga

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR rikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu ihererekanya ry’amafaranga kugira ngo itange ubufasha, na serivisi ku baturage b’impunzi batishoboye cyane kurusha abandi kugirango babashe kwihaza mu by’ibanze bicyenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu Rwanda, UNHCR itanga ubwoko bune bw’imfashanyo y’amafaranga. Hasi urahabona ibisobanuro birambuye by’ukuntu UNHCR igena abakwiriye buri bwoko b’ubufasha.


Imfashanyo yihutirwa y’amafaranga

UNHCR ntabwo itanga ubufasha bw’amafaranga buhoraho ku mpunzi zituye mu migi. Mugihe habayeho ikibazo gicyeneye ubufasha bwihuse, UNHCR ishobora gutanga ubufasha bwihuse bugamije kurengera ubuzima ku mpunzi zibarizwa mu migi. Iyi mfashanyo ifasha kwishyura ibyangombwa nkenerwa by’ibanze mu gihe cy’amezi atatu ntarengwa, bitewe n’inkunga ihari.  Ibyo nibyo byitwa ubufasha bwihutirwa bw’amafaranga.

Niba uri impunzi yo mu mugi ukaba ukeneye ubufasha bwihuse bw’amafaranga, usabwe guhamagara UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa ba UNHCR bakorera mu kigo cyakirirwamo impunzi i Gikondo cyangwa ugahamagara UNHCR kuri numero 0788302718 cyangwa 0788383608 cyangwa ukatwandikira kuri imeli [email protected].


Imfashanyo y'amafaranga ku bicanwa

Mu mwanya wo gutanga gaze cyangwa ibindi bicanwa, mu nkampi z’impunzi za Nyabiheke, Kigeme na Kiziba, UNHCR itanga ubufasha bw’amafaranga ku bakuru b’imiryango y’impunzi bo muri izo nkambi uko ari eshatu buri kwezi kugira ngo ifashe impunzi kwihaza ku bikomoka ku ngufu, harimo no guteka.

Hamwe n’ubufasha bw’amafaranga, imiryango y’impunzi ishobora guhitamo ubwoko bw’ibicanwa bazagura. UNHCR yaganiriye n’amasosiyete y’abikorera kugira ngo haboneke ubwoko butangukanye bw’ibicanwa kandi bisukuye  nka pellet ikomoka ku bisigazwa by’ibarizo ishobora kuboneka kandi ikagurwa n’impunzi zituye mu nkambi.

Bitewe n’igabanuka rikabije ry’inkunga twabonaga, kuva muri Nyakanga 2023, UNHCR ntizabasha gutanga ubufasha bw’amafaranga ku bicanwa


Imfashanyo y'amafaranga ku bikoresho by’ibanze nkenerwa

Mu bihe byashize, buri gihembwe UNHCR yatangaga ubufasha bw’amafaranga yo kugura ibikoresho by’ibanze nkenerwa (Non-Food Items) ku mpunzi zose ziba mu nkambi zo mu Rwanda. Ingano y’inkunga y’amafaranga itangwa ku mpunzi iterwa n’urugero rw’ibikoresho by’ibanze nkenerwa byasimbujwe.  Urugero nk’isabune, matora,  ibiringiti n’ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango y’abagore n’abakobwa.

Isaranganya rya nyuma ry’imfashanyo y’amafaranga ryabaye muri Werurwe 2023.  Kubera kubura inkunga, UNHCR ntishobora gutanga ubundi bufasha bw’amafaranga ku bintu bitari ibiribwa kugera mu mpera za 2023.

UNHCR izamenyesha impunzi ku gihe  iby’imfashanyo y’amafaranga ku bintu bitari ibiribwa kuva 2024 no mu bihe bizakurikira


Ubufasha b’amafaranga ku banyarwanda batahutse

UNHCR itanga ubufasha bw’amafaranga ku mpunzi z’abanyarwanda zagarutse mu Rwanda ziva mu mahanga. Inkunga yo gusubizwa mu buzima busanzwe ni amadorali 250 k’umuntu mukuru n’amadolari 150 ku mwana. Iyo abatahutse bageze mu Rwanda, bahabwa na UNHCR makumyabiri ku ijana by’amafaranga y’ubufasha anyuzwa muri banki ya Equity mu gihe bakiriwe mu kigo cya UNHCR cyakirirwamo impunzi by’agateganyo. Iyo bageze aho bakomoka, hakorwa igenzura kugira ngo bahabwe irangamuntu itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’irangamuntu icyo gihe abatahutse bahabwa 80 ku ijana yasigaye y’ubufasha bw’amafaranga anyunzwa kuri konti zabo muri banki ya Equity.


Imfashanyo y’amafaranga ihabwa impunzi binyuze muri Banki ya Equity. Abakozi ba UNHCR baboneka mu nkambi bafasha impunzi nshya gufungura konti muri Banki ya Equity banafasha impunzi zifite ibibazo bya konti zabo. Usabwe kureba paji ibonekaho numero za telefoni wabarizaho mu gihe ucyeneye ibindi ibisobanuro birambuye.

Kugirango ukore ihererekanya ry’amafaranga risanzwe  bisaba kuba impunzi ifite konti muri  banki.  Hakenewe ihererekanya ry’amafaranga rimwe mu mezi atandatu, bitabeye ibyo konti yawe ya banki igafatwa nk’idakoreshwa nyuma y’amezi atatu hanyuma igafungwa mu gihe imaze amezi atandatu idakoreshwa.