Gutaha ku bushake

Gutaha ku bushake (Guhunguka) mu gihugu ukomokamo ni uburenganzira bw’ibanze kandi ni kimwe mu bisubizo biboneye byo gukemura ibibazo by’ubuhunzi. Ku bufatanye na Guverinoma z’u Rwanda n’u Burundi, HCR ishyigikiye gutaha ku bushake impunzi zifuza gusubira mu Burundi.

Abantu bafite ubushake kandi biteguye gusubira mu Burundi ku bushake basabwa kubanza kumenyesha HCR bakoresheje nimero za terefone zatanzwe munsi kugira ngo biyandikishe, bahabwe n’andi makuru ajyanye n’iyi gahunda kandi bahabwe gahunda yo kubazwa bikorwa imbonankubone.

  • Kigali: 0788 313 705
  • Huye: 0788 314 711
  • Nyamata: 0783 379 270 / 0783 122 080
  • Mahama: 0788 315 023

Ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro i Kigali, ibazwa mbonankubone bikorerwa mu Santire ya Gikondo (Gikondo Community Center). Ku batuye mu Karere ka Bugesera, ibazwa mbonankubone rikorerwa ku biro bya HCR Nyamata. Ku batuye i Huye, ibazwa mbonankubone rikorerwa ku biro bya HCR i Huye. Impunzi ziba mu nkambi y’impunzi ya Mahama zifuza gusubira mu Burundi zishobora kwegera abakozi ba HCR ahakorerwa ibikorwa byo kwiyandikisha.