IMPINDUKA KU BUFASHA BUGENERWA IMPUNZI

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) baramenyesha impunzi zose ko hari zimwe mu mfashanyo zisanzwe zihabwa impunzi mu Rwanda zitazatangwa kugeza umwaka wa 2023 urangiye, izindi zikagabanuka bitewe n’igabanuka rikabije ry’inkunga igenerwa impunzi.

Mu bufasha butazatangwa harimo:

  • Amafaranga yari asanzwe ahabwa impunzi yo kugura ibikoresho by’ibanze nkenerwa (Non-Food Items)
  • Amafaranga yari asanzwe ahabwa impuzi yo kugura  ibicanwa/gazi ku batuye mu nkambi z’impunzi za Nyabiheke, Kigeme na Kiziba. Gutanga gazi bizakomeza mu nkambi z’impunzi za Mahama na Mugombwa kubera ko mu bubiko igihari.
  • Ubufasha bwo kwivuza hanze y’inkambi, buzahabwa gusa ababukeneye cyane kurusha abandi.

Ku bijyanye n’ibiribwa n’amafaranga atangwa yo kubigura:

Mu kwezi k’ Ugushyingo (ukwezi kwa 11, 2023), hazabaho igabanuka ry’ibiribwa ku buryo bukurikira:

  • Impunzi zafataga 10,000 Frw zizahabwa 8,500 Frw, abahabwaga 5,000 Frw bazahabwa 4,250 Frw. Iri gabanuka ntabwo rizabaho ku bufasha buhabwa impunzi ziri muri gahunda yo kwita ku mirire ku buryo bwihariye, abanyeshuri ndetse n’impunzi zitahuka z’abanyarwanda.

MINEMA, UNHCR na PAM bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo hakomeze kuboneka inkunga ifasha impunzi. Impunzi zirashishikarizwa kurushaho kwitabira no gukora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere no kwigira bahereye kuri gahunda igihugu cyabashyiriyeho zo kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere.

Mu gihe kiri imbere, impunzi zizamenyeshwa ibyerekeye uko inkunga zizagenwa mu mwaka utaha wa 2024.