Ibiro bishya bya  ‘’centre Communautaire de Gikondo’’

01/09/2023 Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, rishimishijwe no kumenyesha impunzi ziba mu mugi ndetse n’abantu bose bashaka ubufasha kuri ‘’ centre communautaire ya Gikondo, ko guhera kuwa mbere tariki ya 04 Nzeri 2023, tuzimukira mu biro bishya bihereye i Gikondo ku muhanda wo kwa Rujugiro (KK31), Inzu #264. Hari iminota 5 uvuye kuri centre twakoreragamo.

Mu guhitamo ibiro bishya, habayemo  gushishoza  ndetse no kugisha inama impunzi  zimwe na zimwe zihagarariye abandi muri icyo gikorwa.  

Turizera ko centre nshya izatuma ari nta muntu uhezwa mu mpunzi ndetse harimo n’abafite ubumuga kandi hazaba ari ahantu hizewe hazatuma dukora n’indi mishinga mishya ku  muryango mugari w’impunzi.

HCR n’abafatanyabikorwa bayo  (PFR, HI, Save the Children) izatangira kuhatangira serivisi guhera tariki  05 Nzeri 2023.  By’umwihariko, tariki ya 04 Nzeri,  tuzakomeza kwakira  ibibazo byihutirwa mu  rwego rwo kurengera  ubuzima bw’abantu. 

Muramutse mugize ikibazo mu kugera ku biro bishya, mwahamagara  kuri iyi nomero ya PFR  : 0787473604.  Mushobora kandi guhamara numero za HCR zikurikira : 0788383608, 0788302718.

Murakoze

UNHCR Rwanda

Amarushanwa y’ibikorwa by’ubucuruzi ku nkunga ya YouthConnekt 2023

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye na Minisiteri y’ Urubyiruko (MINIYOUTH) iramenyesha Urubyiruko rwose rw’impunzi ziba mu Rwanda rufite Imishinga yatangiye gukora rubyifuza, kwihutira kwiyandikisha mu marushanwa ya “Business Competition & Award among Youth Refugees in Rwanda”.  

 Ibyo uwitabira amarushanwa agomba kuba yujuje ni ibi bikurikira:  

  1. Kuba ari impunzi; 
  2. Kuba afite hagati y’ imyaka 16-30 y’amavuko; 
  3. Kuba umushinga we ubyara inyungu  
  4. Kuba Company/Koperative yanditse ku buryo bwemewe n’amategeko (ibyangombwa bitangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), Akarere, Umurenge  cyangwa RDB). 

N.B : Kugirango Koperative izemererwe kurushanwa, ni uko byibura 70% by’abayigize baba ari urubyiruko. Ku byerekeye abakora ubucuruzi badafite ibya ngombwa byemewe n’amategeko bazashaka kwitabira irushanwa, barasabwa kuzerekana icyemezo bazahabwa n’umufatanyabikorwa cyangwa umuyobozi w’inkambi.  

  • Kuba umushinga we utarigeze uterwa inkunga y’amafaranga binyuze muri YouthConnekt cyangwa abandi baterankunga.  
  • Kuba ufite/ifite konti muri Banki cyangwa mu Kigo cy’imari giciriritse/SACCO  

Dosiye y’usaba igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira: 

  1. Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’inkambi cyangwa se (ku mpunzi ziba mu mujyi) Umukozi ushinzwe kwiteza imbere kw’impunzi (Livelihood Specialist) muri MINEMA
  2. Inyandiko isobanura umushinga (business plan) 
  3. Ifishi yuzuzwa n’usaba kwitabira amarushanwa 
  4. Kopi y’icyangombwa gitangwa na RCA cyangwa RDB cyangwa icyemezo gitangwa n’umuyobozi w’inkambi cyangwa umufatanyabikorwa 

Aho kwiyandikisha bikorerwa 

Ku mpunzi ziba mu nkambi, kwiyandikisha bizakorwa hifashishijwe Ifishi (Form) yabigenewe iboneka ku biro by’ Umuyobozi w’inkambi.  

Ku mpunzi zituye mu mijyi, iyo fishi bazayisanga kuri Community Center iherereye i Gikondo cyangwa i Huye cyangwa ku biro bya HCR i Nyamata. 

Kubifuza gukoresha ikoranabuhanga: Dosiye isaba ikubiyemo ibyavuzwe hejuru ishobora koherezwa binyuze kuri e-mail: [email protected]    

NB: – Kwiyandikisha bizatangira taliki ya 16 Kanama bikazarangira tariki ya 25 Kanama 2023

  • Abagore hamwe n’abantu bafite ubumuga barashishikarizwa kuzitabira iri rushanwa 

Icyitonderwa 

  1. Abazatsinda bazahabwa amafaranga azabafasha kuzamura imishinga yabo 
  2. Imishinga 100 izahiga iyindi ni yo izahabwa inkunga 
  3. Nta mafaranga cyangwa ibindi bisabwa uwiyandikisha mu marushanwa 

Ukeneye ibindi bisobanuro yabariza kuri numero zikurikira: 

0788592334 cyangwa 0788412910

UBUVUZI BUGENERWA IMPUNZI MU RWANDA

16/08/2023

HCR iramenyesha impunzi zo mu Rwanda ko ifite ibibazo by’igabanuka ku ngengo y’imari mu bikorwa byayo byose harimo n’ibikorwa by’ubuvuzi. Kubera izo mpamvu , inkunga ihari muri HCR ni igenewe abarwayi boherejwe mu bitaro ku mpamvu z’uburwayi bucyeneye ubutabazi cyangwa ubuvuzi bwihuse hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.

Niba uri impunzi ibarizwa mu nkambi ukaba ucyeneye kwoherezwa mu bitaro hanze y’inkambi, usabwe kwegera umufatanyabikorwa wa HCR-Save the Children ushinzwe ubuvuzi mu nkambi.

Ku mpunzi zo mu mijyi, HCR yabafashije kwiyandikisha mu bwishingizi mu kwivuza bugenerwa abaturage, ukaba ugomba kwishyura 10% by’igiciro cyose cya serivisi z’ubuvuzi wahawe. Niba utarakiriye SMS ikumenyesha ko wanditswe, usabwe kugana icyigo cyakirirwamo impunzi cyikwegereye, cyangwa ukatwandikira kuri [email protected] cyangwa ugahamagara kuri terefone zikurikira: 0788302718/788383608/0788313705

ITANGAZO RYAGENEWE ABASHAKA KWIYANDIKISHA MU MAHUGURWA YO GUHANGA UDUSHYA YA UNLEASH

14/08/2023

UNLEASH Rwanda ni gahunda y’iminsi irindwi yo kwitoza guhanga udushya hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals). 

Urubyiruko rurenga igihumbi rufite hagati y’imyaka 18 na 35 baturutse mu mpande zose z’isi bazateranira i Kigali mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi na kabiri (Ukuboza), kugira ngo bafatanye gutekereza ku bisubizo by’ibibazo bitandukanye (challenges) dusanga ku isi muri ibi bihe. 

Umuryango UNLEASH utanga ubufasha bwose ku mpunzi zizitabira ayo mahugurwa, hagamijwe kugira ngo aya mahirwe agere kuri bose, aho ari ho hose, hatitawe ku mikoro umuntu asanganywe. 

Ni kuri iyo mpamvu, ku bufatanye na HCR na MINEMA, UNLEASH yifuza guha amahirwe impunzi zigera kuri 150 ziba mu Rwanda. Abazatoranywa bazitabira amahugurwa mu guhanga udushya kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 8 z’Ukuboza azabera i Kigali. Muri ayo mahugurwa, urubyiruko ruzakorera mu matsinda mato y’abantu batanu, batekerereze hamwe ku ikibazo bifuza gukemura, batange ibitekerezo ku buryo bumva icyo kibazo cyabonerwa umuti, kandi berekane uko kubona uwo muti byashyirwa mu bikorwa. 

Nyuma, hazakurikiraho ko buri tsinda rigaragaza igitekerezo cyabo imbere y’abakemurampaka (judges) hagamije kwishimira icyo twakwita “intangiriro y’urugendo rwo guhanga udushya” (the start of an innovation journey). 

Nyuma ya gahunda y’amahugurwa y’iminsi irindwi (innovation lab), UNLEASH iha abitabiriye amahurwa bose uburenganzira ku rubuga rw’umuryango mugari wa UNLEASH basangira amakuru ku mahirwe (opportunities) n’abandi bagize uwo muryango, inzobere, abatoza n’abandi bafatanyabikorwa. 

Ku bindi bisobanuro, mwasura urubuga https://unleash.org/rwanda/ 

Kwiyandikisa bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ku rubuga http://bit.ly/UNLEASH-UNHCR, bikazarangira ku itariki ya 30/08/2023.  

Nyuma yo kwiyandisha, UNLEASH izatoranya abazajya mu mahugurwa i Kigali hagendewe ku makuru abiyandikishije bazaba batanze. 

N.B. : Uwifuza kumenya amakuru basaba mbere yo kujya ku ikoranabuhanga yakwegera umukozi wa PFR ukorera kuri Community Center imwegereye akamenyeshwa amakuru basaba, akayategura mbere yo kuyashyira muri FORM/FORMULAIRE y’ikoranabuhanga. 

KWANDIKWA MU BWISUNGANE MU KWIVUZA 2023-2024  

UNHCR yishimiye kumenyesha impunzi zose zibarizwa mu mijyi hamwe n’abanyeshuri biga baba ku ishuli ko kwiyandikisha mu  bwisungane mu kwivuza (CBHI) bwa Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024 bwarangiye. Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira impunzi zo mu mijyi mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) UNHCR yohereje urutonde rugaragaza ibishingirwaho mu kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) aribyo bikurikira : 

  • Impunzi zibarizwa mu mijyi zifite indangamuntu zitararangira, harimo n’abo bafite mu nshingano bari munsi y’imyaka 16.
  • Abanyeshuri baba mu nkambi bakurikirana amasomo yabo hanze y’inkambi bafashwa na HCR cyangwa n’abafatanyabikorwa mu burezi.

UNHCR yohereje SMS kuri nimero ya telefoni ya buri muntu wiyandikishije muri CBHI. Niba wujuje ibisabwa ukaba utarabonye SMS,  hamagara ibiro bya HCR bishinzwe kurengera impunzi, santeri ikwegereye yakirirwamo impunzi, cyangwa uhamagare kuri telefone yacu kuri 0788302718/0788381857 cyangwa utwandikire kuri imeri [email protected]  ugaragaze izina ryawe, nomero y’ikarita ndangampunzi, nimero yawe ya sitati na nimero yawe ya  telefone yanditswe muri HCR. 

Ku banyeshuri baba hanze y’Inkambi, mushobora kugana World Vision cyangwa Ubuyobozi bw’ishuri ryanyu. 

Niba warahawe Sitati y’impunzi na leta y’u Rwanda ariko ukaba utarahabwa ikarita ndangampunzi, cyangwa uherutse guhindura indangampunzi yawe ukaba utarabimenyesheje HCR, usabwe kugana ibiro bishinzwe kurengera impunzi cyangwa ugahamagara telefone yacu yakirirwaho ibibazo by’ impunzi cyangwa ukatwandikira kuri aderesi imeri yanditse hejuru. Wibuke gushyiramo izina ryawe, numero yawe ya sitati y’ubuhunzi ndetse na numero y’indangampunzi yawe  mu gihe wifuza kugana biro ya HCR. 

 Tubamenyesheje ko kubera ingengo y’imari idahagije, HCR idashobora kwishyura amafaranga yose yo kwivuza ku mpunzi zujuje ibisabwa zitanditswe mu bwisungane mu kwivuza (CBHI). Ingengo y’imari  y’ubuvuzi  ihari igenewe gusa ibikorwa byo kuvuza abafite uburwayi bucyeneye ubutabazi bwihuse buhabwa impunzi n’abasaba ubuhunzi ariko batanditse mu bwisungane mu kwivuza (CBHI).    

Wirindira ko urwara ngo ubone kubaza uko ubwisungane bwawe mu kwivuza buhagaze!  

Murakoze.