Kwimurirwa mu gihugu cya gatatu

SERIVISI ZA UNHCR ZOSE ZITANGIRWA UBUNTU

Nta na rimwe HCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo bazigera basaba kwishyurwa kugira ngo babone gutanga serivisi. Andikira HCR kuri [email protected] maze uyihe amakuru yerekeye uburiganya igihe uramutse ugize ayo umenya. Iyo utanze amakuru yerekeye uburiganya, bikurikiranwa mu ibanga rikomeye.


Kwimurirwa mu gihugu cya gatatu ni iki? ⬇

Kwimurwa ni uburyo bwo koherezwa uvanywe mu gihugu wahungiyemo bwa mbere (bisobanuye, u Rwanda), ujyanwa mu kindi gihugu cyize kuri dosiye yawe kikemera kukwakira uri umwe cyangwa umuryango wose maze kikaguha uburenganzira bwo gutura bwa burundu (Uburenganzira bwa Leta bwo gutuzwa).

Kwimurwa ni uburyo igihugu cya gatatu gikemura ikibazo cy’ubuhunzi mu  buryo bwa burundu ku mpunzi zidafite amahitamo yo kwisanga mu gihugu zahungiyemo cyangwa gusubira mu gihugu cyazibyaye kandi zikeneye guhabwa umutekano mu gihugu zibamo.

Kwimurwa bikorerwa impunzi zifite imibereho itari myiza aho, umudendezo, umutekano, ubuzima cyangwa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bubangamiwe mu igihugu bahungiyemo.


Impunzi zikeneye kwimurwa zimenyekana zite kugira ngo zimurwe? ⬇

UNHCR igaragaza impunzi zo kwimurwa hakurikijwe ibyiciro by’ibyo bagaragaza bakeneye. Ibihugu bimurirwamo bigaragaza ibyo impunzi zisabwa kandi zigomba kuba zujuje kugira ngo zemererwe kwinjira mu bihugu byabo.

Impunzi sizo zisaba kwimurwa. Abagomba kwimurwa bamenyekana cyangwa batoranywa hashingiwe ku makuru yatanzwe mu gihe cyo kwimenyekanisha cyangwa kwiyandikisha, ndetse no mu makuru akusanywa n’abafatanyabikorwa ndetse no mu gihe  cyo kubasura  mu ngo.

UNHCR ihitamo impunzi ishingiye ku byo zikeneye, no guhora isuzuma imibereho no kurebera hamwe uburyo iyo miryango igeramiwe kugira ngo isuzume niba yujuje ibisabwa kugira ngo ibashe kwimurwa.

Kwimurwa si uburenganzira kandi ntibikundira buri muntu ufite icyangombwa cy’ubuhunzi. Aho kwimurirwa si henshi ndetse n’ibihugu byiyemeje kwimurirwamo impunzi bihitamo umubare runaka w’impunzi bizakira.

Ushobora guha UNHCR amakuru mashya ku biri kukubaho wegera ibiro bya UNHCR biri hafi yawe mu gihe cy’amasaha yo kwakira abantu. Ushobora kandi kwandikira itsinda rishinzwe kurinda (kurengera) impunzi kuri ([email protected]) cyangwa ugahamagara ku murongo wabugenewe  waguha ubufasha

Dosiye yawe ni yinjira mu buryo bwo kwimurwa, UNHCR izaguhamagara.


Bigenda bite iyo ntoranijwe mu bimurwa? ⬇

Mu gihe dosiye yawe itoranyijwe kugira ngo isuzumwe, uzahamagarwa na UNHCR hanyuma utumirwe mu ibazwa. Iyo ubajijwe ntibiba bivuze ko uzimurwa.

Iyo dosiye yawe usanze yarakiriwe ikemerwa mu zo kwimurwa maze dosiye yawe ikoherezwa mu gihugu bigaragara ko cyabasha kukwakira kugira ngo isuzumwe, uzakira amakuru avuye muri UNHCR, akumenyesha ibijyanye n’itangwa rya dosiye yawe, igaragaza igihugu.

UNHCR izaguhamagara kuri terefone kuri buri cyiciro cy’ibikorwa byo kukwimura. Kubw’ibyo, ni ngombwa cyane kumenyesha UNHCR numero yawe nshya mu gihe wayihinduye.


Namenya nte ko dosiye yanjye iri kwigwaho kugira ngo Nimurwe? ⬇

Mu gihe dosiye yawe irimo gusuzumwa na UNHCR kugirango yimurwe, uzahamagarwa n’ishami rishinzwe kwimura impunzi maze utumirwe mu ibazwa. Nyuma y’ibazwa, uzongera uhamagarwe kuri terefone maze umenyeshwe niba dosiye yawe yaroherejwe mu gihugu gishobora kukwakira cyangwa niba itaratanzwe. Niba itaroherejwe mu gihugu gishobora kukwakira, umenyeshwa ko bitagishobotse ko wimurwa, bivuze ko dosiye yawe itakiri mu zirimo kwigwaho mu zimurwa.


UNHCR yarampamagaye imbwira ko dosiye yanjye itakirimo kwigwaho nk'iyimurwa? ⬇

UNHCR imenyesha impunzi aho dosiye zazo zo kwimurwa zigeze. Iyo wakiriye telephone ya UNHCR ikubwira ko dosiye yawe itakiri muzigwaho, biba bisobanuye ko nta dosiye yo kwimurwa ugifitemo.

Ibi ntibigira ingaruka ku mibereho yawe mu Rwanda kubyerekeye ibyo UNHCR ikumenyera cyangwa ubundi bufasha ubwo aribwo bwose ushobora guhabwa na UNHCR.

Ushobora guha UNHCR amakuru mashya ku biri kukubaho wegera ibiro bya UNHCR biri hafi yawe mu gihe cy’amasaha yo kwakira abantu. Ushobora kandi kwandikira itsinda rishinzwe kurinda kuri ([email protected]) cyangwa ugahamagara ku murongo waguha ubufasha.


Ni inde ufata umwanzuro wanyuma kuri dosiye yanjye yo Kwimurwa? ⬇

Mu gihe UNHCR itoranyije impunzi zifite amadosiye yo kwigwaho maze bakabazwa kugira ngo barebe ko hari ibihugu bishobora kubakira, icyemezo cya nyuma cyo kwakira impunzi kiba ari icy’ibihugu bishobora kubakira bakimurirwamo, iyo bigeze ku gufata umwanzuro aho UNHCR ntacyo iba ikibikozeho.


Bifata igihe kingana iki kugira ngo umuntu yimurwe hagati yo kubazwa no kugenda? ⬇

Kwimurwa ni uburyo bufite intambwe nyinshi zitandukanye. Bishobora gufata amezi cyangwa n’igihe kirenga umwaka, biterwa n’igihugu ugiye kwimurirwamo n’uburyo gikoresha. Ibihugu bimwe na bimwe bikoresha uburyo bw’ibazwa inshuro zirenze imwe ku bagomba kubyimukiramo naho ibindi siko bikora. Uzasabwa kwisuzumisha kwa muganga no kwakira andi makuru avuye mu gihugu uzimurirwamo na IOM mbere yo kugenda. UNHCR izagufasha muri buri cyiciro cy’ibikorwa byo kwimurwa.

Ushobora guha UNHCR amakuru mashya ku biri kukubaho wegera ibiro bya UNHCR biri hafi yawe mu gihe cy’amasaha yo kwakira abantu. Ushobora kandi kwandikira itsinda rishinzwe kurinda kuri (rwaki[email protected]) cyangwa ugahamagara ku murongo waguha ubufasha.

UNHCR izaguhamagara kuri terefone kuri buri cyiciro cy’ibikorwa byo kukwimura. Kubw’ibyo, ni ngombwa cyane kumenyesha UNHCR numero yawe nshya mu gihe wayihinduye.


Ni iki kiba iyo dosiye yawe yo kwimurwa yanzwe? ⬇

Iyo dosiye yawe yanzwe n’igihugu wari kwimurirwamo, uzahamagarwa na cya gihugu wari kuzimurirwamo ndetse /cyangwa na UNHCR kugira ngo babikumeyeshe.

Iyo dosiye yawe yanzwe ni igihugu wagakwiriye kwimurirwamo, ibyo ntibigira ingaruka ku mibereho yawe mu Rwanda nk’impunzi ihagarariwe/irebererwa na UNHCR. Kandi ntibigira ingaruka ku bundi bufasha ubwo aribwo bwose ushobora guhabwa na UNHCR.

Amadosiye make niyo ashobora gutangwa mu bindi bihugu. UNHCR izongera gusuzuma dosiye yawe kandi ihitemo niba bishoboka ko dosiye yawe yakongera kugira ahandi yoherezwa. Uzabimenyeshwa na UNHCR niba dosiye yawe yemewe koherezwa.


Nshobora gukuramo dosiye yanjye isaba kwimurwa yaramaze koherezwa? ⬇

Ufite uburenganzira bwo gukuramo dosiye yawe isaba kwimurwa; ariko kandi kongera guhita usaba ko yoherezwa ntibyahita bishoboka ko uhita wongera gutanga dosiye mu kindi gihugu, ndetse na dosiye yawe yo kwimurwa igahagarikwa. Kongera kohereza idosiye yawe bishobora kutongera gushoboka mu gihe nta kindi gihugu cyo kwimurirwamo gihari.


Mu gihe nimuwe ese abagize umuryango wanjye bashobora kunsanga aho ndi? ⬇

Ni ngombwa cyane ko ugaragaza abo mu muryango wawe mu gihe cyo kwimura abantu kugira ngo bagaragazwe mu nyandiko za UNHCR. Nta cyemeza ko abagize umuryango wawe bashobora kwifatanya nawe mu gihugu wimuriwemo, kuko ibyo bizaterwa n’amategeko n’ibigenderwaho n’icyo gihugu. Ibihugu byinshi byemerera abagize umuryango wa hafi (abashakanye n’abana babo), ndetse ukaba unafite ubushobozi mu buryo bw’ubukungu mbere y’uko uzana abagize umuryango wawe.


Ese nzabasha gukora mu gihugu nzimurirwamo? ⬇

Yego. Uzaba ufite uburenganzira bwo gukora mu gihugu uzimurirwamo. Urugero rwa za serivisi z’ubufasha butangwa, bugenda butandukana hagati y’ibihugu. Ariko muri rusange, mu gihe kirambye, impunzi zatujwe ziba zitezweho gukora iyo zatujwe muri icyo gihugu kugira ngo ziyiteho ndetse zinisange muri cyo.


Nshobora kohereza ubusabe bwanjye bwo kwimurwa nshiye muri Ambasade? ⬇

Gutanga ubusabe bwawe ukoresheje Visa y’umwihariko muri za ambasade biratandukanye no gukoresha uburyo bwo gusaba kwimurwa ukoresheje uburyo bwa UNHCR. Mu gihe wasabye ukoresheje uburyo bwo guca muri Ambasade kubimukira cyangwa andi mahirwe yo kwimuka, UNHCR ntishobora kubona amakuru kumiterere y’ugusaba kwawe.

Nk’uko byavuzwe haruguru, UNHCR itoranya impunzi zigeraniwe kugira ngo zimurwe ikoresheje uburyo bwayo bwo gutoranya. Ushobora, ariko, gushaka amakuru ku mbuga z’abinjira n’abasohoka mu gihugu wifuza gusaba kwimurirwamo kugira ngo umenye niba wemerewe kwimukira muri icyo gihugu no kugenzura uko watanga ubusabe bwawe mu bashinzwe abinjira n’abasohoka.


Ese nasanga umuryango wanjye mu gihugu bimuriwe mwo biciye muri gahunda yo guhuza abagize umiryango? ⬇

Ibihugu byakira abimuwe nibyo byemeza  abemerewe gusangayo imiryango bicishijwe mu nzira z’urwego rw’abinjira n’abasohoka(immigration)  zagenewe kwegeranya abagize umuryango bikorerwa muri ambassade zabyo. Ubundi abibanze bemerewe gusanga imiryango yabo ni benewabo ba hafi nk’abashakanye n’abana babo. Ariko ibisabwa kugira ngo hemerwe ihuzwa ry’imiryango bishobora gutandukana hashingiwe ku miterere ya dosiye yawe ndetse n’amategeko y’icyo gihugu bimuriwemo.

Niba warasabye guhuzwa n’umuryango wawe muri ambasade ukaba uhura n’ingorane mu m’uburyo birigukorwa wakwegera Umuryango w’Abibumbye wita ku Impunzi UNHCR ugahabwa ubufasha ndetse n’amakuru.


Kwimurirwa mu kindi gihugu birishyurirwa cyangwa UNHCR itanga services ku buntu? ⬇

Yego. Services zose za HCR zitangwa k’ubuntu, niba hari uwariwe wese wagusabye kumwishyura m’uburyo ubwo aribwo bwose ukwiye kwihutira kubimenyesha HCR

Uwariwe wese ashobora guhamagara Ibiro b’Umugenzuzi Mukuru iyo hari ikibazo cyangwa amakuru arebana n’imyitwarire mibi,  ubucakara cyangwa ihohoterwa bishingiye ku igitsina bikozwe n’umukozi wa HCR cyangwa abandi bantu bakorana nayo. Uwariwe wese ashobora guhamagara  Ibiro b’Umugenzuzi Mukuru iyo afite impamvu ifatika ibatera gukeka ko umukozi wa HCR cyangwa abandi bafatanyabikorwa  bayo batitwaye neza. Ohereza e-mail kuri :  [email protected]


Natanga nte amakuru muri UNHCR kubyerekeye dosiye yanjye? ⬇

Gana biro bya UNHCR ikwegereye mu amasaha yo kwakira abantu.

UNHCR iramutse yemeje ko ufite dosiye yo kwimurirwa mu kindi gihugu ushobora kwandikira e-mail urwego rubishinzwe muri HCR ([email protected]). Ariko turakumenyesha ko ntacyo bakora uretse kubariza abasanzwe bafite iyo dosiye.

Ku bindi bisobanuro, wakwandikira itsinda rishinzwe kurinda kuri e-mail (rwaki[email protected]) cyangwa ugahamagara ku murongo waguha ubufasha.


See also

<< Back to Rwanda homepage
>> Select another country on our Help page