Year: 2025

Amarushanwa y’urubyiruko rw’impunzi zifite imishinga (YOUTHCONNEKT AWARDS-2025)

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye na Minisiteri y’ Urubyiruko n’Ubuhanzi (MoYA) iramenyesha Urubyiruko rwose rw’impunzi ziba mu Rwanda rufite Imishinga yatangiye gukora rubyifuza, kwihutira kwiyandikisha mu marushanwa ya “Business Competition & Award among Youth Refugees in Rwanda”.

 Ibyo uwitabira amarushanwa agomba kuba yujuje ni ibi bikurikira:

1.             Kuba ari impunzi;

2.             Kuba afite hagati y’ imyaka 16-30 y’amavuko;

3.             Kuba umushinga we ubyara inyungu kandi ufite igishoro kiri munsi y’amafaranga 500,000

4.             Kuba Company/Koperative yanditse ku buryo bwemewe n’amategeko (ibyangombwa bitangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), Akarere, Umurenge  cyangwa RDB).

N.B : Kugirango Koperative izemererwe kurushanwa, ni uko byibura 70% by’abayigize baba ari urubyiruko. Ku byerekeye abakora ubucuruzi badafite ibya ngombwa byemewe n’amategeko bazashaka kwitabira irushanwa, barasabwa kuzerekana icyemezo bazahabwa n’umufatanyabikorwa cyangwa umuyobozi w’inkambi.

      5. Kuba umushinga we utarigeze uterwa inkunga y’amafaranga binyuze

           muri YouthConnekt cyangwa abandi baterankunga.

6.             Kuba ufite/ifite konti muri Banki cyangwa mu Kigo cy’imari giciriritse/SACCO

Dosiye y’usaba igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:

1.             Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’inkambi

2.             Inyandiko isobanura umushinga

3.             Ifishi yuzuzwa n’usaba kwitabira amarushanwa

4.             Kopi y’icyangombwa gitangwa na RCA cyangwa RDB cyangwa icyemezo gitangwa n’umuyobozi w’inkambi cyangwa umufatanyabikorwa

Aho kwiyandikisha bikorerwa

Ku mpunzi ziba mu nkambi, kwiyandikisha bizakorwa hifashishijwe Ifishi (Form) yabigenewe iboneka ku biro by’ Umuyobozi w’inkambi.

Ku mpunzi zituye mu mijyi, iyo fishi bazayisanga ku biro bya UNHCR I Kigali (Nyarutarama) cyangwa kuri Community Center iherereye i Gikondo.

Dosiye isaba izatangwa ku biro bya UNHCR biri I Nyarutarama cyangwa ikoherezwa binyuze kuri E-mail:  [email protected]  

NB: – Kwiyandikisha bizatangira taliki ya 18 Nzeri bikazarangira tariki ya

          30 Nzeri 2025.

–                Abagore hamwe n’Abantu bafite ubumuga barashishikarizwa kuzitabira iri rushanwa

Icyitonderwa

1.             Abazatsinda bazahabwa amafaranga azabafasha kuzamura imishinga yabo

2.             Imishinga 120 izahiga iyindi ni yo izahabwa inkunga

3.             Nta mafaranga cyangwa ibindi bisabwa uwiyandikisha mu marushanwa

Ukeneye ibindi bisobanuro yabariza kuri numero zikurikira:

0788592334 cyangwa 0788297702 na 0782133440.

ITANGAZO: KWANDIKWA MU BWISUNGANE MU KWIVUZA 2025-2026

UNHCR yishimiye kumenyesha impunzi zose zibarizwa mu migi hamwe n’abanyeshuri biga baba ku ishuli ko kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) kuva  Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026 byarangiye. Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira impunzi zo mu mijyi mu bw’isungane mu kwivuza (CBHI) UNHCR yohereje urutonde rugaragaza ibishingirwaho mu kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) aribyo bikurikira :

•            Impunzi zibarizwa mu mijyi zifite indangamuntu zitararangira, harimo n’abo bafite mu nshingano bari munsi y’imyaka 16.

•            Abanyeshuri baba mu nkambi bakurikira amasomo yabo hanze y’inkambi bafashwa na HCR cyangwa n’abafatanyabikorwa mu burezi.

UNHCR yohereje SMS kuri nimero ya telefoni ya buri muntu wiyandikishije muri CBHI. Niba wujuje ibisabwa ukaba utarabonye SMS, hamagara ibiro bya HCR bishinzwe kurengera impunzi cyangwa wegere ikigo  kikwegereye cyakirirwamo impunzi, cyangwa uhamagare ku mirongo ya telefone ikurikira 0788302718/0788383608, cyangwa utwandikire kuri imeri [email protected] ugaragaze izina ryawe, nomero y’ikarita ndangampunzi, nimero yawe ya sitati na nimero yawe ya telefone yanditswe muri HCR.

Ku banyeshuri baba hanze y’Inkambi, mushobora kugana World Vision cyangwa abakozi ba protection bari hafi yanyu.

Niba warahawe Sitati y’impunzi na leta y’u Rwanda ariko ukaba utarahabwa ikarita ndangampunzi, cyangwa uherutse guhindura indangampunzi yawe ukaba utarabimenyesheje HCR, usabwe kugana ibiro bishinzwe kurengera impunzi cyangwa ugahamagara telefone yacu yakirirwaho ibibazo by’ impunzi cyangwa ukatwandikira kuri aderesi imeri yanditse hejuru. Wibuke gushyiramo izina ryawe, numero yawe ya sitati y’ubuhunzi ndetse na numero y’indangampunzi yawe mu gihe wifuza kugana biro ya HCR.  Ku banyeshuri biyishyurira ishuri cyangwa Kaminuza hanze y’inkambi, mwakwegera World Vision, umufatanyabikorwa wa HCR ushinzwe uburezi kugirango mushyirwe muri bwisungane mu kwivuza (CBHI).

Tubamenyesheje ko kubera ingengo y’imari idahagije, ubufasha mu buvuzi bwibanda  kubafite uburwayi bucyeneye ubutabazi bwihuse buhabwa impunzi n’abasaba ubuhunzi ariko batanditse mu bwisungane mu kwivuza (CBHI).

Wirindira ko urwara ngo ubone kubaza uko ubwisungane bwawe mu kwivuza buhagaze!

Murakoze.

Icyiciro cya Kabiri cy’Ubushakashatsi ku kwihaza kw’Impunzi mu Rwanda

Banki y’Isi ku bufatanye na HCR na MINEMA, igiye  gukora icyiciro cya kabiri cy’ubushakashatsi ku mibereho no kwihaza birambye kw’impunzi mu Rwanda. Ubu bushakashatsi buzitabirwa n’impunzi 2000 batoranyijwe mu buryo bw’uburenganzira hashingiwe ku myaka yabo, igitsina, n’ibindi bibaranga bitandukanye.

Turashima cyane abitabiriye icyiciro cya mbere cy’ubu bushakashatsi umwaka ushize kandi tubasaba kwitabira cyane iki cyiciro cya kabiri. Abashakashatsi bazajya bahamagara abatoranijwe kwitabira iki gikorwa kuri telefone kugira ngo babagezeho amakuru arambuye ku gihe cy’ubushakashatsi no gutegura gahunda yo kubasura mu mu ngo zabo, kuko amakuru azakusanywa ku rwego rw’aho batuye.

Kumva ubuzima impunzi zibayeho, ikigero cyo kwihaza bafite ni ingenzi cyane kugira ngo bifashe leta y’u Rwanda n’izindi nzego kunoza gahunda zo gushyigikira impunzi n’abanyagihugu babakiriye.

 IMPINDUKA KU BUFASHA BUGENERWA IMPUNZI

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) baramenyesha impunzi zose ko ubufasha impunzi zagenerwaga bw’amafaranga yo kugura ibiribwa buzagabanuka bitewe n’igabanuka rikabije ry’inkunga igenerwa impunzi.

Ubufasha bw’ibiribwa butangwa mu mafaranga buzahinduka mu buryo bukurikira:

Mu kwezi kwa Mata (ukwezi kwa 4, 2025), hazabaho igabanuka ry’ibiribwa ku buryo bukurikira:

  • Impunzi zafataga 8,500 Frw zizahabwa 5,600 Frw, abahabwaga 4,250 Frw bazahabwa 2,800 Frw.
  • Iri gabanuka ntabwo rireba bufasha buhabwa impunzi ziri muri gahunda yo kwita ku mirire ku buryo bwihariye, abanyeshuri ndetse n’impunzi zitahuka z’abanyarwanda.

PAM, UNHCR na MINEMA bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo hakomeze kuboneka inkunga ifasha impunzi. Impunzi zirashishikarizwa kurushaho kwitabira no gukora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere no kwigira bahereye kuri gahunda igihugu cyabashyiriyeho zo kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere.

Mu gihe haba habonetse ubundi bufasha  mu gihe kiri imbere, hazaba impinduka kandi impunzi zizamenyeshwa uko inkunga izaba ingana. 

Murakoze

Ubushakashatsi ku bufasha na serivisi-Werurwe 2025

HCR izakora ubushakashatsi ku bufasha na serivisi mu cyumweru cya kane cya Werurwe 2025. Ubu bushakashatsi bugamije gukusanya ibitekerezo by’impunzi kugira ngo bifashe mu kwihutisha iby’ingenzi mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye, nk’uko twiyemeje kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’impunzi. Ubu bushakashatsi buteguwe mu rwego rwo kubahiriza imigendekere myiza ya porogaramu. Ntabwo bureba umuntu ku giti, cyangwa dosiye ya protection y’umuntu ku giti cye, ubufasha buhabwa umuntu, cyangwa dosiye y’umuntu yo kwimurirwa mu kindi gihugu.

Imiryango 2,190 yatoranyijwe ku buryo butabogamye, mu miryango yatoranijwe harimo impunzi zituye mu mijyi no mu nkambi mu gihugu hose. Abantu b’Inzobere babikoreye amahugurwa, bahawe akazi na HCR nibo bazakora ibiganiro n’impunzi hubahirizwa ihame rya kinyamwuga kugira ngo  intego y’ubu bushakashatsi igerweho.

Ibitekerezo byanyu ni ingenzi cyane mu gufasha HCR kumenya no gushyira imbere ibyihutirwa kurusha ibindi mu byifuzo cyangwa ibibazo by’impunzi. Ibyo bizadufasha gukoresha neza umutungo muke uhari kugira ngo dutange ubufasha bw’ibanze bugamije kurengera ubuzima.

Turashishikariza abatoranyijwe bose kwitabira no gutanga amakuru  y’ukuri  ku mibereho yabo. Ijwi ryanyu rifite uruhare rukomeye mu kugaragaza ubufasha na serivisi zicyenewe ku muryango w’impunzi.

Niba wahamagawe kandi ufite ibibazo, nyamuneka hamagara 0788303608 cyangwa 0788302718 cyangwa ukohereza email ya [email protected].

Tubashimiye  ku bufatanye  bwanyu muri iki gikorwa.

HCR Rwanda

ITANGANZO : Gufunga Centre Communautaire ya Huye

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, riramenyesha abantu bose by’umwihariko impunzi n’abasaba ubuhungiro ko centre Communautaire ya Huye izaba ifunze guhera tariki ya 01 Werurwe 2025. UNHCR n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gutanga serivisi ariko mu bundi buryo

Ku bufatanye na Prison Fellowship Rwanda (PFR), UNHCR izajya ikora ibikorwa bya protection  isanga abantu aho bahurijwe hamwe kandi impunzi n’abasaba ubuhungiro bazajya babimenyeshwa mbere kugirango bazitabire batange ibibazo byabo.

Imirongo  ya telefone ya UNHCR  hamwe n’iy’abafatanyabikorwa bayo izakomeza gukora kandi impunzi n’abasaba ubuhungiro  bashobora kuyifashisha mu gihe bikenewe.  

UmuryangoSerivisiTelefoni
UNHCRIbibazo byose bidafite umufatanyabikorwa ubishinzwe0788314711Imeli:  [email protected]  
Frison Fellowship RwandaUbufasha mu by’amategeko Gusaba ubuhungiroUbuzima bwo mu mutweAbantu bafite ubumugaAbantu bakuzeAbantu bafite ibibazo byihariye  0783397060
Save the childrenIbikorwa byo kurengera abana Ihohoterwa rishingiye ku gitsina  0791860800

Icyitonderwa : Igihe cyose muhamagara UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo, muge mwibuka kuduha nomero ya dosiye yanyu muri UNHCR igaragara ku cyangombwa cyanyu cy’impunzi.

Murakoze