HCR Rwanda ishobora kugufasha kubona ibyangombwa bikurikira. Nyamuneka menya ko wujuje ibisambwa mbere yo kujya gusaba ibyangombwa.
Indangamuntu y’impunzi
Indangamuntu y’impunzi
Indangamuntu y’impunzi ihabwa impunzi zose zifite kuva ku myaka 16 kuzamura. Usabwe kugana Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, i Kigali no mu nkambi kugira ngo wuzuze ifishi iyisaba.
Mu izina ryawe, MINEMA itanga ubusabe bwawe nyuma ukamenyeshwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’irangamuntu (NIDA) igihe cyo kujya gutanga ibikumwe no gufotorwa.
Ushobora kandi guhamagara cyangwa kwandikira HCR niba ufite ibibazo. call or write to UNHCR
Ibyangombwa bisabwa ni ibi bikurikira:
- Icyemezo kigaragaza ko wiyandikishije
- Incamake y’umwirondoro wawe itangwa na HCR
- Icyemezo cy’amavuko (niba gihari)
- Icyangombwa cy’abajya mu mahanga (niba ihari)
Kwandikisha umwana wavutse
Ibyangombwa bisabwa:
- Ifishi imenyesha umwana wavutse
- Inyandiko ziranga uwasabye icyemezo cy’amavuko
Kwandikisha ko wasezeranye imbereye y’amategeko
Ibyangombwa bisabwa:
- Agatabo k’abashyingiranywe
- Ibyangombwa biranga abasabye icyemezo cyo gushyingirwa
Kwandikisha ko watandukanye n’uwo mwashakanye
Ibyangombwa bisabwa:
- Icyemezo cya gatanya cyangwa icyemezo cy’urukiko cya gatanya cyangwa ikindi kimenyetso kigaragaza abatandukanye.
Kwandikisha ko umuntu ariho
Ibyangombwa bisabwa:
- Ifishi yo kumenyesha urupfu
- Ibyangombwa biranga uwasabye icyemezo cy’uwapfuye
Urwandiko rw’abajya mu mahanga rw’impunzi
Ibyangombwa bisabwa:
- Ifishi isaba
- Ibaruwa isaba yandikiwe umuyobozi mukuru w’abinjira n’abasohoka iriho umukono w’usaba. Mu gihe uwo basabira ari umwana muto, ababyeyi bombi bagomba kumusinyira.
- Ibaruwa isaba yemejwe n’ubuyobozi bw’akagali cyangwa umuyobozi w’inkambi igihe usaba atuye mu nkambi y’impunzi.
- Kopi y’akarangampunzi itarengeje igihe no gutanga umwimerere wayo.
- Kopi ya sitati y’impunzi (Purufu)
- Ifoto imwe ya pasiporo yafashwe vuba.
Ku bindi bisobanuro no gkugirango ubone urupapuro rusaba, usabwe gukanda hano: this link