Amabwiriza yo kwirinda Virusi ya Mpox 

Mpox, izwi hambere nka monkeypox, ni indwara iterwa na virusi ya monkeypox, yo mu bwoko bwa Orthopoxvirus. Mpox ni indwara yandura ishobora gutera ubushita bubabaza ku ruhu. Abantu benshi barayikira neza, ariko hari n’abaremba cyane. 

Uko yandura 

  • Kuramukanya mukoresheje ibiganza 
  • Gukoranaho n’umuntu uyirwaye 
  • Imibonano mpuzabitsina 
  • Gusomana 

Ibimenyetso  

  • Ubushita cyangwa ubuheri ku ruhu 
  • Umuriro mwinshi 
  • Kubabara mu muhogo 
  • Umutwe ukabije 
  • Ububabare bw’imitsi 
  • Ububabare mu mugongo 
  • Intege nke 
  • Kubyimba udusabo tw’amaraso (ganglions lymphatiques). 

Inzira zo gukumira no kwirinda 

  • Gukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa ukoresheje umuti w’isuku wa alukolo. 
  • Irinde gukorana n’umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Mpox,  
  • Kurikirana inama n’amabwiriza atangwa na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo bwo kwirinda no gukumira Mpox, kimwe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ku banyeshuri. 

NB: Umuntu wese wagaragaza ibimenyetso agomba guhita amenyesha umufatanyabikorwa w’ubuzima wa UNHCR niba atuye mu nkambi, cyangwa akegera ikigo cy’ubuzima kiri hafi niba atuye mu mujyi. Ku mpunzi zo mu mujyi wa Kigali zikeneye ubufasha bw’ubuvuzi ariko zitarinjira muri MUSA (Mutuelle de Santé), mwahamagara nimero ya 0788383608 kugira ngo mubone ubufasha.