Amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg 

Ku wa 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeje ko hagaragaye virusi ya Marburg (MVD) mu Rwanda. Virusi ya Marburg ni virusi yandura cyane kandi yica. Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo ruraboneka kuri Virus ya Marburg. Akaba ariyo mpamvu ari  ingenzi cyane ko abantu bafite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg bahabwa ubuvuzi hakiri kare kugira ngo bavurwe. 

Uko yandura 

Kwandura hagati y’abantu biba iyo habayeho gukoranaho, guhuza amaraso, amacandwe, ibyuya, yandurira kandi mu mavangingo,  amatembabuzi aturuka ku bantu bayirwaye, cyangwa gukora ku bikoresho n’imyenda byakozweho n’urwaye iyi virusi. Iyi virusi ishora kandi gukwirakwizwa n’ imihango yo gushyingura igihe abateguye iki gikorwa bakoze ku murambo w’umutu wishwe na Marburg. 

Ibimenyetso 

Ibimenyetso bikurikira by’indwara ya Marburg bishobora kugaragara nyuma y’iminsi 2 cyangwa nyuma y’iminsi 21 nyuma yo kwandura: 

  • Umuriro mwinshi, 
  • Umutwe ukabije, 
  • Umunaniro mwinshi, 
  • Ububabare mu ngingo no mu misokoro, 
  • Isesemi, 
  • Impiswi, no; 
  • Kuruka. 

Inzira zo gukumira no kwirinda 

  • Karaba intoki zawe kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune, cyangwa ukoresheje umuti usukura intoki wa alukolo, cyane cyane nyuma yo gukorana n’abantu cyangwa inyamaswa. 
  • Karaba intoki mbere na nyuma yo kuva gushyingura, ndetse mbere na nyuma yo kurya na nyuma yo gukora ku kintu cyose cyiri aho umuhango wo gushyingura wabereye. 
  • Irinde ko amaraso yawe cyangwa, amatembabuzi yawe ahura n’ay’umuntu urwaye Marburg. 
  • Irinde kujya mu bikorwa byo gushyingura aho byagaragaye ko uwapfuye yazize virusi ya Marburg, igihe bibaye ngombwa ko witabira uyu muhango hagomba gukurikizwa Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyi cyorezo. 
  • Irinde kwitabira ikiriyo cyangwa gushyingura byabereye mu rugo kugira ngo wirinde ikwirakwira ry’iki cyorezo. 
  • Ubahiriza inama n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima arebana no  kwirinda no gukumira virusi ya Marburg, kimwe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ku banyeshuri arebana n’iki cyorezo. 

NB: Niba wumva ufite ibimenyetso bya virusi ya Marburg, menyesha mu gihe cya vuba umufatanyabikorwa w’ubuzima wa UNHCR ku bantu batuye mu nkambi, cyangwa uhamagare numero 114 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’igihugu. Ntugende mu bitaro cyangwa ku yindi kliniki kugira ngo wirinde gukwirakwiza virusi. Ku mpunzi zo mu mujyi wa Kigali zikeneye ubufasha bw’ubuvuzi ariko zitari zishyurirwa Ubwishingizi bwa Mituweli mu kwivuza, mwahamagara nimero ya protection 0788383608 kugira ngo muhabwe ubufasha. 

Abifuza kumenya amakuru ya buri munsi ku cyorezo cya Marburg bashobora kwinjira kuri link ikurikira: https://rbc.gov.rw/marburg-virus-updates/