Icyiciro cya Kabiri cy’Ubushakashatsi ku kwihaza kw’Impunzi mu Rwanda

Banki y’Isi ku bufatanye na HCR na MINEMA, igiye  gukora icyiciro cya kabiri cy’ubushakashatsi ku mibereho no kwihaza birambye kw’impunzi mu Rwanda. Ubu bushakashatsi buzitabirwa n’impunzi 2000 batoranyijwe mu buryo bw’uburenganzira hashingiwe ku myaka yabo, igitsina, n’ibindi bibaranga bitandukanye.

Turashima cyane abitabiriye icyiciro cya mbere cy’ubu bushakashatsi umwaka ushize kandi tubasaba kwitabira cyane iki cyiciro cya kabiri. Abashakashatsi bazajya bahamagara abatoranijwe kwitabira iki gikorwa kuri telefone kugira ngo babagezeho amakuru arambuye ku gihe cy’ubushakashatsi no gutegura gahunda yo kubasura mu mu ngo zabo, kuko amakuru azakusanywa ku rwego rw’aho batuye.

Kumva ubuzima impunzi zibayeho, ikigero cyo kwihaza bafite ni ingenzi cyane kugira ngo bifashe leta y’u Rwanda n’izindi nzego kunoza gahunda zo gushyigikira impunzi n’abanyagihugu babakiriye.

 IMPINDUKA KU BUFASHA BUGENERWA IMPUNZI

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) baramenyesha impunzi zose ko ubufasha impunzi zagenerwaga bw’amafaranga yo kugura ibiribwa buzagabanuka bitewe n’igabanuka rikabije ry’inkunga igenerwa impunzi.

Ubufasha bw’ibiribwa butangwa mu mafaranga buzahinduka mu buryo bukurikira:

Mu kwezi kwa Mata (ukwezi kwa 4, 2025), hazabaho igabanuka ry’ibiribwa ku buryo bukurikira:

  • Impunzi zafataga 8,500 Frw zizahabwa 5,600 Frw, abahabwaga 4,250 Frw bazahabwa 2,800 Frw.
  • Iri gabanuka ntabwo rireba bufasha buhabwa impunzi ziri muri gahunda yo kwita ku mirire ku buryo bwihariye, abanyeshuri ndetse n’impunzi zitahuka z’abanyarwanda.

PAM, UNHCR na MINEMA bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo hakomeze kuboneka inkunga ifasha impunzi. Impunzi zirashishikarizwa kurushaho kwitabira no gukora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere no kwigira bahereye kuri gahunda igihugu cyabashyiriyeho zo kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere.

Mu gihe haba habonetse ubundi bufasha  mu gihe kiri imbere, hazaba impinduka kandi impunzi zizamenyeshwa uko inkunga izaba ingana. 

Murakoze

Ubushakashatsi ku bufasha na serivisi-Werurwe 2025

HCR izakora ubushakashatsi ku bufasha na serivisi mu cyumweru cya kane cya Werurwe 2025. Ubu bushakashatsi bugamije gukusanya ibitekerezo by’impunzi kugira ngo bifashe mu kwihutisha iby’ingenzi mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye, nk’uko twiyemeje kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’impunzi. Ubu bushakashatsi buteguwe mu rwego rwo kubahiriza imigendekere myiza ya porogaramu. Ntabwo bureba umuntu ku giti, cyangwa dosiye ya protection y’umuntu ku giti cye, ubufasha buhabwa umuntu, cyangwa dosiye y’umuntu yo kwimurirwa mu kindi gihugu.

Imiryango 2,190 yatoranyijwe ku buryo butabogamye, mu miryango yatoranijwe harimo impunzi zituye mu mijyi no mu nkambi mu gihugu hose. Abantu b’Inzobere babikoreye amahugurwa, bahawe akazi na HCR nibo bazakora ibiganiro n’impunzi hubahirizwa ihame rya kinyamwuga kugira ngo  intego y’ubu bushakashatsi igerweho.

Ibitekerezo byanyu ni ingenzi cyane mu gufasha HCR kumenya no gushyira imbere ibyihutirwa kurusha ibindi mu byifuzo cyangwa ibibazo by’impunzi. Ibyo bizadufasha gukoresha neza umutungo muke uhari kugira ngo dutange ubufasha bw’ibanze bugamije kurengera ubuzima.

Turashishikariza abatoranyijwe bose kwitabira no gutanga amakuru  y’ukuri  ku mibereho yabo. Ijwi ryanyu rifite uruhare rukomeye mu kugaragaza ubufasha na serivisi zicyenewe ku muryango w’impunzi.

Niba wahamagawe kandi ufite ibibazo, nyamuneka hamagara 0788303608 cyangwa 0788302718 cyangwa ukohereza email ya [email protected].

Tubashimiye  ku bufatanye  bwanyu muri iki gikorwa.

HCR Rwanda

ITANGANZO : Gufunga Centre Communautaire ya Huye

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, riramenyesha abantu bose by’umwihariko impunzi n’abasaba ubuhungiro ko centre Communautaire ya Huye izaba ifunze guhera tariki ya 01 Werurwe 2025. UNHCR n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gutanga serivisi ariko mu bundi buryo

Ku bufatanye na Prison Fellowship Rwanda (PFR), UNHCR izajya ikora ibikorwa bya protection  isanga abantu aho bahurijwe hamwe kandi impunzi n’abasaba ubuhungiro bazajya babimenyeshwa mbere kugirango bazitabire batange ibibazo byabo.

Imirongo  ya telefone ya UNHCR  hamwe n’iy’abafatanyabikorwa bayo izakomeza gukora kandi impunzi n’abasaba ubuhungiro  bashobora kuyifashisha mu gihe bikenewe.  

UmuryangoSerivisiTelefoni
UNHCRIbibazo byose bidafite umufatanyabikorwa ubishinzwe0788314711Imeli:  [email protected]  
Frison Fellowship RwandaUbufasha mu by’amategeko Gusaba ubuhungiroUbuzima bwo mu mutweAbantu bafite ubumugaAbantu bakuzeAbantu bafite ibibazo byihariye  0783397060
Save the childrenIbikorwa byo kurengera abana Ihohoterwa rishingiye ku gitsina  0791860800

Icyitonderwa : Igihe cyose muhamagara UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo, muge mwibuka kuduha nomero ya dosiye yanyu muri UNHCR igaragara ku cyangombwa cyanyu cy’impunzi.

Murakoze

Akazi Muri GBS – nta experience usabwa!

Muraho neza!

Waba warasoje kwiga cyangwa uri hafi gusoza kandi ushaka akazi?

UNHCR hamwe na EF Rwanda bishimiye kukumenyesha ko hari tests z’Igifaransa zakugenewe kugirango uhabwe amahugurwa avukamo akazi mu mirimo ya GBS( Global Business Services). Urugero: Customer service, IT support, accounting and finance, HR, software engineering, n’ibindi. Akarusho nuko nta experience y’akazi usabwa!

Niba utizeye level uriho mu Gifaransa, ntugire ikibazo  – wowe gerageza uko ushoboye! 🤗

Zirikana ibi bikurikira mbere yuko utangira test:

  • Ukeneye ecouters zifite microphone ndetse na internet imeze neza.
  • Kugice cya 2, usabwa kuvuga cyane kugirango ijwi ryawe ryumvikane

Ugize ikibazo, bandikire kuri WhatsApp: https://wa.me/250793761705

➡️Itariki ntaregwa ni 23/12/2024.

Tukwifurije amahirwe masa!

Information on Mpox virus disease

Mpox- Overview 

Mpox, previously known as monkeypox, is a viral illness caused by the monkeypox virus, a species of the genus Orthopoxvirus. Mpox is an infectious disease that can cause a painful rash, enlarged lymph nodes, fever, headache, muscle ache, back pain and low energy. Most people fully recover, but some get very sick. 

Transmission  

Mpox spreads from person to person mainly through close contact with someone who has Mpox, including members of a household. Close contact includes skin-to-skin (such as touching or sex) and mouth-to-mouth or mouth-to-skin contact (such as kissing). It can also include being face-to-face with someone who has Mpox (such as talking or breathing close to one another, which can generate infectious respiratory particles). 

Symptoms  

The below listed symptoms of Mpox can appear as early as 2 days or as late as 21 days after exposure: 

  • Rash  
  • Fever  
  • Sore throat  
  • Severe headache  
  • Muscle aches 
  • Back pain
  • Low energy 
  • Swollen lymph nodes.   

Hygiene and Prevention Measures 

Wash your hands frequently with soap and water or use alcohol-based hand sanitizer. 

  • Avoid contact with someone showing signs of Mpox, such as rash, fever and swollen lymph nodes
  • avoid touching items in shared spaces and disinfect shared spaces frequently;   
  • Follow health advisories and guidelines issued by the Ministry of Health on prevention and management, as well as guidelines by the Ministry of Education for Students.  

NB: Anyone experiencing symptoms should contact the UNHCR health partner if they live in the camps or visit the nearest health facility if they live in urban areas.  

For urban refugees in Kigali in need of medical assistance but not yet enrolled in CBHI (Community-Based Health Insurance), please call the protection number 0788383608 to receive assistance. 

Itangazo ry’akazi kuri SPS 

Mu muryango SPS, turishimiye kumenyesha ubufatanye bwacu n’ubuyobozi bw’ibanze mu gucunga amavuriro adakoreshwa mu bice by’icyaro hirya no hino mu gihugu. 

Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa bigize  intego y’igihe kirekire cy’imyaka 5 twihaye ( 5 years Strategic Plan ya SPS ) yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, hagamijwe kugera ku mubare wa 5% w’amavuriro adakoreshwa. 

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki gikorwa, twishimiye gutanga amahirwe y’akazi ku mpunzi zujuje ibisabwa. 

Ibisabwa ku bakandida ni ibi bikurikira: 

– Icyemezo cy’ubuhungiro cyemewe 

– Icyemezo cyemewe  cy’abaganga gitangwa na Ministère y’Ubuzima ( MINISANTE )  

– Ubunararibonye mu rwego rw’ubuvuzi nibura imyaka 2 

– Icyangombwa cy’uko utakatiwe n’urukiko gitanzwe vuba 

Niba wujuje ibyo bisabwa kandi wifuza aya mahirwe, twohereze ubusabe bwawe kuri [email protected]

Twishimiye gukorana namwe! 

Murakoze 

ITANGAZO: KWANDIKWA MU BWISUNGANE MU KWIVUZA 2024-2025

UNHCR yishimiye kumenyesha impunzi zose zibarizwa mu mijyi hamwe n’abanyeshuri biga baba ku ishuli ko kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) kuva  Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 byarangiye. Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira impunzi zo mu mijyi mu bw’isungane mu kwivuza (CBHI) UNHCR yohereje urutonde rugaragaza ibishingirwaho mu kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) aribyo bikurikira :

  • Impunzi zibarizwa mu mijyi zifite indangamuntu zitararangira, harimo n’abo bafite mu nshingano bari munsi y’imyaka 16.
  • Abanyeshuri baba mu nkambi bakurikira amasomo yabo hanze y’inkambi bafashwa na HCR cyangwa n’abafatanyabikorwa mu burezi.

UNHCR yohereje SMS kuri nimero ya telefoni ya buri muntu wiyandikishije muri CBHI. Niba wujuje ibisabwa ukaba utarabonye SMS, hamagara ibiro bya HCR bishinzwe kurengera impunzi cyangwa wegere ikigo  kikwegereye cyakirirwamo impunzi, cyangwa uhamagare ku mirongo ya telefone ikurikira 0788302718/0788383608, cyangwa utwandikire kuri imeri [email protected] ugaragaze izina ryawe, nomero y’ikarita ndangampunzi, nimero yawe ya sitati na nimero yawe ya telefone yanditswe muri HCR.

Ku banyeshuri baba hanze y’Inkambi, mushobora kugana World Vision cyangwa akakozi ba protection bari hafi yanyu.

Niba warahawe Sitati y’impunzi na leta y’u Rwanda ariko ukaba utarahabwa ikarita ndangampunzi, cyangwa uherutse guhindura indangampunzi yawe ukaba utarabimenyesheje HCR, usabwe kugana ibiro bishinzwe kurengera impunzi cyangwa ugahamagara telefone yacu yakirirwaho ibibazo by’ impunzi cyangwa ukatwandikira kuri aderesi imeri yanditse hejuru. Wibuke gushyiramo izina ryawe, numero yawe ya sitati y’ubuhunzi ndetse na numero y’indangampunzi yawe mu gihe wifuza kugana biro ya HCR.  Ku banyeshuri biyishyurira ishuri cyangwa Kaminuza hanze y’inkambi, mwakwegera World Vision , umufatanyabikorwa wa HCR ushinzwe uburezi kugirango mushyirwe muri bwisungane mu kwivuza (CBHI).

Tubamenyesheje ko kubera ingengo y’imari idahagije, ubufasha mu buvuzi bwibanda  kubafite uburwayi bucyeneye ubutabazi bwihuse buhabwa impunzi n’abasaba ubuhunzi ariko batanditse mu bwisungane mu kwivuza (CBHI).

Wirindira ko urwara ngo ubone kubaza uko ubwisungane bwawe mu kwivuza buhagaze!

Murakoze.

IMPINDUKA KU BUFASHA BUGENERWA IMPUNZI

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) baramenyesha impunzi zose ko hari zimwe mu mfashanyo zisanzwe zihabwa impunzi mu Rwanda zitazatangwa kugeza umwaka wa 2023 urangiye, izindi zikagabanuka bitewe n’igabanuka rikabije ry’inkunga igenerwa impunzi.

Mu bufasha butazatangwa harimo:

  • Amafaranga yari asanzwe ahabwa impunzi yo kugura ibikoresho by’ibanze nkenerwa (Non-Food Items)
  • Amafaranga yari asanzwe ahabwa impuzi yo kugura  ibicanwa/gazi ku batuye mu nkambi z’impunzi za Nyabiheke, Kigeme na Kiziba. Gutanga gazi bizakomeza mu nkambi z’impunzi za Mahama na Mugombwa kubera ko mu bubiko igihari.
  • Ubufasha bwo kwivuza hanze y’inkambi, buzahabwa gusa ababukeneye cyane kurusha abandi.

Ku bijyanye n’ibiribwa n’amafaranga atangwa yo kubigura:

Mu kwezi k’ Ugushyingo (ukwezi kwa 11, 2023), hazabaho igabanuka ry’ibiribwa ku buryo bukurikira:

  • Impunzi zafataga 10,000 Frw zizahabwa 8,500 Frw, abahabwaga 5,000 Frw bazahabwa 4,250 Frw. Iri gabanuka ntabwo rizabaho ku bufasha buhabwa impunzi ziri muri gahunda yo kwita ku mirire ku buryo bwihariye, abanyeshuri ndetse n’impunzi zitahuka z’abanyarwanda.

MINEMA, UNHCR na PAM bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo hakomeze kuboneka inkunga ifasha impunzi. Impunzi zirashishikarizwa kurushaho kwitabira no gukora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere no kwigira bahereye kuri gahunda igihugu cyabashyiriyeho zo kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere.

Mu gihe kiri imbere, impunzi zizamenyeshwa ibyerekeye uko inkunga zizagenwa mu mwaka utaha wa 2024. 

Buruse zitangwa ku bufatanye bwa Mastercard Foundation na USIU-Africa

Inshamake ya Buruse 

United States International University-Africa (USIU-Africa) ku bufatanye na Mastercard Foundation bashyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko rwo muri Afurika kubona uburezi muri kaminuza igezweho ku isi. Uru rubyiruko ni urufite imbogamizi zitanduaknye zirimo kutagira amikoro ahagije, guhezwa inyuma bishingiye ku gitsina,  ubuhunzi, cyangwa ubumuga.   

Iyi gahunda ya Mastercard Foundation muri USIU-Afurika izatanga buruse ku banyafrika bakiri bato bagiye gutangira icyiciro cya mbere cya kaminuza. Nibarangiza amasomo yabo, aba bazafashwa kwiga bazasabwa kuyobora impinduka aho bakomoka kandi bagire uruhare rufatika mu mpinduka zigansiha ku iterambere ry’umugabane wose, dore ko bazaba bafite impamyabumenyi zemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu karere. 

Iyi buruse igenewe urubyiruko rwo muri Afurika cyane cyane abakobwa, Impunzi / Urubyiruko rwakuwe mu byabo, Ababana n’ubumuga. 

** Umwihariko uzahabwa impunzi / Urubyiruko rwimuwe mu byabo ku ngufu, n’ababana n’ubumuga. 

Igihe ntarengwa cyo gusaba – Ku wa gatanu, 24 Ugushyingo 2023 saa 11:59 (Igihe ngenderwaho muri Afurika y’Iburasirazuba) 

Ku bindi bisobanuro, kanda hano