“UMWANA” ni umuntu wese uri munsi y’imyaka 18.
Abana bashobora guhura n’akaga ni abahe?
Abana bashobora guhura n’akaga baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’akaga bitewe n’ubuzima babayemo bw’ubuhunzi muri rusange hamwe /cyangwa n’ingaruka z’impamvu zihariye. Abana bashobora guhura n’akaga barimo abana badaherekejwe hamwe n’abatandukanijwe n’ababyeyi babo, ndetse n’abandi bana bakorerwa ubugizi bwa nabi, uburetwa, ihohoterwa cyangwa batitabwaho.
Ni akahe kaga bahura nako?
Abana bashobora kugira ikibazo cyo kutitabwaho, ikoreshwa ry’imirimo y’agahato ikoreshwa abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina nko gushyingira abana, gusambanya abana, gutwara inda hakiri kare, gucuruzwa kw’abana, guta ishuri, kutagira icyo bakora, no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni hehe washakira ubufasha cyangwa serivisi zo gufasha abana?
Save the Children itanga serivisi zo kurengera abana mu nkambi y’impunzi ya Mahama, i Kigali, i Huye, Gashora, Nyanza na Gatore. Ushobora kuvugana nabo ku murongo utishyurwa: 8855
Plan international itanga serivisi zo kurengera abana mu nkambi y’impunzi ya Mugombwa, Kigeme, Nyabiheke, inkambi y’impunzi ya Kiziba hamwe no mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira.
Imirongo itishyurwa waboneraho Plan international:
Inkambi ya Kigeme: 0788317355
Inkambi ya Kiziba: 0788317354
Inkambi y’agateganyo ya ya Nkamira : 078814144
Inkambi ya Mugombwa: 0788317364
Inkambi ya Nyabiheke: 0788317364
ICRC/Croix-Rouge mu Rwanda itanga serivisi zijyanye no gushakisha no guhuza imiryango.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’abana (NCDA) ni ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera abana