Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni iki?
‘Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imvugo ikubiyemo ibikorwa byinshi, isobanuye igikorwa icyo ari cyo cyose cyangiza gikozwe kinyuranyije n’ubushake bw’umuntu kandi gishingiye ku itandukaniro rigenderwaho muri sosiyete hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo. Harimo ibikorwa byo kubabaza umubiri, kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina, mu mitekereze cyangwa kumuteza imibabaro, iterabwoba ryo kumukorera ibyo bikorwa, agahato no kumubuza umudendezo. Ibi bikorwa bishobora gukorwa mu ruhame cyangwa mu ibanga(ahiherereye).’
Serivisi z’ubutabazi
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ihohoterwa rikomeye ritubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange. Ntabwo rikunze gutangazwa ariko rirakorwa ahantu henshi mu buryo butandukanye. Abagore n’abakobwa bo hirya no hino ku isi nibo bibasirwa cyane kandi baba bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa. Abasaba ubuhungiro, impunzi, abantu badafite ubwenegihugu, abakuwe mu byabo bakiri mu bihugu byabo, n’abasubiye mu bihugu byabo bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tutitaye ku myaka yabo, igitsina cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.
HCR y’ u Rwanda ikorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bayo barimo imiryango itari iya Leta n’inzego za Leta kugira ngo ibyago bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigabanuke kandi abahohotewebose babone serivisi nziza kandi ku gihe.
Ni hehe washakira ubufasha cyangwa serivisi zo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina?
Isange One Stop Centre
Iyi service iboneka hose kandi igenewe abantu bose bo mu turere twose 30 tw’u Rwanda.
(Icyitonderwa: mugihe wegereye ikigo cya Isange, ikibazo cy’ Ihohoterwa rishingiye ku gitsina gishobora kumenyeshwa inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ).
Terefone itishyurwa: 3029
Plan International Rwanda
Uyu muryanga utanga serivisi zo gukumira Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya: Kigeme, Mugombwa, Kiziba, Nyabiheke, Inkambi y’agateganyo ya Nkamira , Kijote na Nyarushishi .
Numero zitishyurwa wabonera Plan International:
Inkambi ya Kigeme: 0788317355
Inkambi ya Kiziba: 0788317354
Inkambi y’agateganyo ya Nkamira : 078814144
Inkambi ya Mugombwa: 0788317364
Inkambi ya Nyabiheke: 0788317364
Save the Children:
Uyu muryango muri rusange ukora ibikorwa byo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe na serivisi zita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi za Mahama, Gatore, Nyanza, Gashora n’impunzi ziba i Kigali, Huye n’ahandi mu mijyi.
Numero itishyurwa: 8855