01/09/2023 Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, rishimishijwe no kumenyesha impunzi ziba mu mugi ndetse n’abantu bose bashaka ubufasha kuri ‘’ centre communautaire ya Gikondo, ko guhera kuwa mbere tariki ya 04 Nzeri 2023, tuzimukira mu biro bishya bihereye i Gikondo ku muhanda wo kwa Rujugiro (KK31), Inzu #264. Hari iminota 5 uvuye kuri centre twakoreragamo.
Mu guhitamo ibiro bishya, habayemo gushishoza ndetse no kugisha inama impunzi zimwe na zimwe zihagarariye abandi muri icyo gikorwa.
Turizera ko centre nshya izatuma ari nta muntu uhezwa mu mpunzi ndetse harimo n’abafite ubumuga kandi hazaba ari ahantu hizewe hazatuma dukora n’indi mishinga mishya ku muryango mugari w’impunzi.
HCR n’abafatanyabikorwa bayo (PFR, HI, Save the Children) izatangira kuhatangira serivisi guhera tariki 05 Nzeri 2023. By’umwihariko, tariki ya 04 Nzeri, tuzakomeza kwakira ibibazo byihutirwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.
Muramutse mugize ikibazo mu kugera ku biro bishya, mwahamagara kuri iyi nomero ya PFR : 0787473604. Mushobora kandi guhamara numero za HCR zikurikira : 0788383608, 0788302718.
Murakoze
UNHCR Rwanda