Murakaza neza

UNHCR Rwanda - Ubufasha buhabwa Impunzi n’abasaba ubuhungiro

SERIVISI ZA UNHCR ZOSE ZITANGIRWA UBUNTU
Nta na rimwe HCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo bazigera basaba kwishyurwa kugira ngo babone gutanga serivisi. Andikira HCR kuri [email protected] maze uyihe amakuru yerekeye uburiganya igihe uramutse ugize ayo umenya. Iyo utanze amakuru yerekeye uburiganya, ababishinzwe bakurikirana icyo kibazo mu buryo bw’ibanga.

Murakaza neza ku rubuga rwashyizweho na HCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpuzi. Kuri uru rubuga, abasaba ubuhungiro, impunzi n’abatagira ubwenegihugu bashobora kuhabona amakuru yabafasha gusobanukirwa neza uburenganzira bwabo, inshingano, hamwe na servisi bashobora guhabwa mu gihe bari mu Rwanda.

Kuri uru rubuga,abasaba ubuhungiro, impunzi n’abatagira ubwenegihugu bashobora kubona amakuru kuri ibi bikurikira:

Amakuru ari kuri uru rubuga   ni amakuru rusange, ashobora  kuba atarebana n’ibibazo byawe bwite. Ukeneye andi makuru cyanga ukeneye ubufasha ku kibazo cyawe cyumwihariko wamenyesha umukozi wa HCR cyangwa abafatanyabikorwa ba HCR kuko bafite ubushobozi bwo kugufasha no kuguha andi makuru ukeneye.