Amabwiriza agenga serivisi z’ubuvuzi bwisumbuye mu Rwanda
UBUVUZI BW’IBANZE( Ibigo nderabuzima)
- Niba uri impunzi yanditswe na HCR ukaba ubaruye muri imwe mu nkambi zo mu Rwanda, kugira ngo ubone ubuvuzi bw’ibanze ugomba guhera mu kigo nderabuzima kiri mu nkambi kugira ngo ubone serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze ku buntu.
- Amafaranga yo kwivuriza mu mavuriro y’ibanze hanze y’inkambi cyangwa amavuriro yigenga ntazishyurwa na HCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo mu by’ubuzima
- Niba uri impunzi yanditswe na HCR ariko ukaba uba hanze y’inkambi(mu mijyi itandukanye) cyangwa ukaba uri umunyeshuri wiga uba mu kigo, HCR izagufasha mu kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza( mituweli). Ibikorwa byo kwiyandikisha bikorwa buri mwaka uhereye mbere y’italiki ya 1 Nyakanga ndetse bigakomeza nyuma, kandi guhera kuri iyo taliki, umunyamuryango ashobora gutangira kubona serivisi z’ubuzima mu mavuriro ya leta yose.
- Niba uri impunzi iba mu mujyi ukaba utiyandikishije muri mituweli, nyabuneka hamagara ibiro bya HCR bikwegereye cyangwa utwandikire kuri imeli kuri [email protected] utange izina ryawe, nomero ya HCR iri mu cyemezo cy’uko wanditswe n’inomero y’indangampunzi yawe yemewe. Niba udafite indangampunzi yemewe, wabimenyesha HCR.
UBUVUZI BWISUMBUYE(TARANSIFERI)
-
- Niba uri impunzi yanditswe na HCR nk’impunzi iba mu nkambi mu Rwanda, kugira ngo HCR ikwishyurire kubona ubuvuzi bwisumbuye(taransiferi), ukeneye urupapuro rwanditswe na muganga ruvuye mu kigo nderabuzima kiri mu nkambi. Niba udafite urwo rupapuro, HCR ntizagufasha kwishyura amafaranga yo kubona ubuvuzi bwisumbuye.
- Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu buzima (Save the Children/AHA), HCR ikurikiza umurongo washyizweho w mu bijyanye no gufasha abagenerwabikorwa kubona ubuvuzi bwisumbuye.
- Icyemezo cyo kohereza umurwayi kubona ubuvuzi bwisumbuye kigomba kwemezwa n’umuganga cyangwa umufasha we, hakurikijwe uko umurwayi ameze . Umurwayi, umuryango we cyangwa abandi bantu batari abaganga ntibagomba kugira uruhare mu gufata umwanzuro, kandi kugerageza kuwugiraho uruhare kose bigomba kumenyeshwa HCR kuri [email protected].
- Menya ko guhabwa taransiferi bivuze kujya kwivuriza ku bitaro bya leta byisumbuye. Kwemererwa kujya kwivuriza mu bitaro byigenga bitangirwa uruhushya na HCR gusa kandi mu bihe bidasanzwe.
- Niba utarasubizwa ku bijyanye n’icyifuzo cyawe cyo koherezwa ku rwego rwa kabiri n’urwa gatatu rw’ubuvuzi, usabwe kwegera umuganga mukuru cyangwa umuforomo w’ikigo nderabuzima mu nkambi kugira ngo umenye amakuru mashya kandi usobanukirwe.
- Icy’ingenzi ni uko niba ufite ubushobozi bwo kwiyishyurira kwivuza, ushobora gusura ibitaro ibyo ari byo byose mu Rwanda ukagaragaza ikarita y’indangampunzi yawe kugira ngo uhabwe ubuvuzi.
HCR Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo impunzi, abasaba ubuhungiro n’abandi bantu bavanywe mu byabo ku ngufu bagire amahirwe angana n’ay’abaturage basanzwe bo mu Rwanda ku bijyanye no kubona ubuvuzi bufite ireme, hibandwa ku bikorwa by’ubutabazi bwihutirwa no kurokora ubuzima.
ABEMEREWE UBUFASHA BWO KUBONA UBUVUZI BWISUMBUYE
Abantu bemerewe ubufasha bwo kubona ubuvuzi bwisumbuye
Impunzi zose, abasaba ubuhungiro n’abahunga ku ngufu bose banditswe na HCR mu Rwanda, harimo impunzi ziri mu nkambi, impunzi zo mu mijyi, impunzi zanditswe mu nkambi ariko ziba hanze yazo, impunzi ziri muri ETM Gashora na Nkamira, n’abanyeshuri biga baba mu mashuri, bashobora gufashwa kubona ubuvuzi bwisumbuye.
HCR izita cyane guha ubufasha bwo kubona ubuvuzi bwisumbuye ku mpunzi ziri muri ibi byiciro
- Abana bafite munsi y’imyaka 18
- Abageze mu zabukuru barengeje imyaka 60
- Ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere/ababyeyi batwite ndetse n’ababyara
- Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe;
- Abantu bafite ibibazo byihutirwa/byatwara ubuzima mu gihe nta gikozwe nk’uko byemejwe n’ abaganga
HCR ntizaha ubufashwa bwo kubona ubuvuzi bwisumbuye ku bantu bari muri ibi byiciro:
- Abashakanye batanditswe nk’impunzi cyangwa abasaba ubuhungiro
- Abantu baba mu nkambi ariko batanditswe nk’impunzi cyangwa abasaba ubuhungiro
- Abantu basabye ubuhungiro bikanga
- Abanyarwanda bafite ubwenegihugu
Ibibazo by’uburwayi bwerewe guhabwa ubufasha bwo kwivuza
Hakurikijwe ingano y’imfashanyo y’amafaranga ahari, HCR izashyira imbere gufasha abafite indwara zikurikira kubona ubuvuzi bwisumbuye:
- Ibibazo byihutirwa bijyanye no kubyara;
- Indwara zishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga;
- Indwara ishobora gutuma umuntu agira ubumuga bukomeye kandi burambye mu gihe idafatiraniwe hafi
ABEMEREWE UBUFASHA BWO KUBONA UBUVUZI BWISUMBUYE
Bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi, UNHCR ntizashobora kohereza no kwishyurira abagenerwabikorwa basobanuwe haruguru bafite ibibazo bikurikira haba ku rwego rwa kabiri cyangwa urwa gatatu:
- Kunanirwa kw’impyiko/impyiko;
- Indwara ziterwa n’impamvu zizwi cyangwa zitazwi;
- Indwara zidakira harimo na kanseri zigeze ku rwego rwa nyuma;
- Ubumuga butavurwa (ubumuga bwo kutumva, ubumuga bwo kutabona bwamaze kuba karande);
- Ubumuga bw’umubiri bwa karande;
- Kubagwa mu rwego rwo kongera ubwiza;
- Indwara zose zo mu mutwe zishobora kuvurwa n’imiti iboneka mu nkambi;
- Kubabara umutwe igihe kirekire nta bimenyetso by’umuvuduko w’amaraso wiyongereye cyangwa kwangirika k’ubwonko;
- Ibizamini byo muri laboratwari biboneka ku kigo nderabuzima;
- Ibibyimba bito bito bitagira ingaruka ku buzima;
- Gukebwa mu buryo buhuje n’umugenzo;
- Imvune z’igihe kirekire zidateza ubumuga bukomeye;
- Itangwa ry’insimburangingo;
- Ubuvuzi bw’amenyo uretse gukura amenyo no kuvura kubabara amenyo;
- Gupima cyangwa kuvura ibibazo byo kutabona urubyaro;
- Gupima cyangwa kuvura ubumuga bwo kutabasha gukora imibonano mpuzabitsina;
- Ububabare bwo mu ngingo/bw’umubiri budafite ingaruka ku bice by’imbere mu mubiri;
- Ubumuga bwo mu mutwe n’igwingira;
- Izindi ndwara aho kwivuza bihenze, bigoye cyangwa birenze ibyo abenegihugu basanzwe bashobora kubona/kwigondera. Ingero ni nko kubagwa ubwonko, impyiko, umwijima, kubagwa umutima.
GUTANGA UBUFASHA BWO KUBONA UBUVUZI BWISUMBUYE KU CYICIRO CYA KABIRI
HCR izafasha taransiferi zijya ku bitaro by’akarere nk’intambwe ya mbere mu gushaka ubuvuzi bwisumbuye ku mpunzi zirwaye. Urugero: mu gihe abagenerwabikorwa bagiye kubagwa, kwivuza /kuvuza indwara z’abana byisumbuye cyangwa kubyara.
Kugirango woherezwe kubona ubuvuzi bwisumbuye ku cyiciro cya kabiri hazakurikizwa inzira zikurikira:
- Kuzuza urupapuro rwa taransiferi: Muganga cyangwa umukozi ushinzwe ubuzima ku kigo nderabuzima cyo mu nkambi y’impunzi yuzuza urupapuro rwa taransiferi, agaragaza ibitaro yoherejwemo n’impamvu yatumye yoherezwayo.
- Amakuru y’umurwayi: Abarwayi na/cyangwa abarwaza bamenyeshwa impamvu n’ahantu boherejwe. Mu gihe ukeneye umurwaza ariko akaba adahari, ushobora gusaba ubufasha kuri HCR, Save the Children cyangwa abandi bafatanyabikorwa.
- Abakozi baherekeza umurwayi: Nibura umukozi umwe uherekeza umurwayi ashyirwaho hashingiwe ku ndwara y’umurwayi. Abashyirwa mu bitaro byihutirwa bazajya bakurikiranwa cyane n’abaganga babishoboye hamwe n’umurwaza.
- Ambilanse: Niba hakenewe ambilanse kugira ngo umuntu ashyikirizwe ibitaro, umukozi w’ubuzima azareba ko iyo ambulance ifite ibikenewe byose kugira ngo itange ubuvuzi bukenewe mu gihe cyo kumujyana ku bitaro.
Ku bitaro
- Impunzi zizahabwa umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu bitaro by’akarere kugira ngo akore ibikorwa by’ubugenzuzi no kugira ngo ashyireho uburyo bwo guhuza ibikorwa no gukorana neza.
- Umukozi w’umufatanyabikorwa mu by’ubuzima ushinzwe imibereho myiza y’abaturage azategura kandi uburyo bwo kugufasha gusubira mu nkambi no kureba ko ufite ibyangombwa bikenewe.
Niba mudafite urupapuro rwa taransiferi, HCR ntizabafasha kwishyura amafaranga y’ubuvuzi bwisumbuye
GUTANGA UBUFASHA BWO KUBONA UBUVUZI BWISUMBUYE KU CYICIRO CYA GATATU
Icyiciro cya gatatu cy’ubuvuzi mu Rwanda kigizwe n’bitaro bikurikira: Ibitaro bya CHUK, ibitaro bya Ndera, Ibitaro bya gisirikare i Kanombe muri Kigali n’ibitaro bya CHUB biri i Huye mu ntara y’amajyepfo
Kugira ngo woherezwe kubona ubuvuzi bwisumbuye ku cyiciro cya gatatu hazakurikizwa inzira zikurikira:
- Kuba byasabwe n’ibitaro by’akarere
- Kujyanwa kubona ubuvuzi bwisumbuye ku cyiciro cya gatatu mu buryo butaziguye uvuye mu kigo nderabuzima cyo mu nkambi,byemewe gusa mu bihe bidasanzwe nko mukurokora ubuzima igihe umurwayi arembye cyane.
Nyuma yo kubona taransiferi:
- Ibitaro by’akarere bizamenyesha umukozi w’umufatanyabikorwa ushinzwe imibereho myiza, bitange impapuro za taransiferi ziriho amakuru yose akenewe.
- Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu bitaro bitanga ubuvuzi bwisumbuye ku cyiciro cya gatatu azatunganyiriza umurwayi gahunga yo kwivuza, ijyanye n’ amafunguro n’aho azacumbika. Uyu mukozi kandi azandikira mugaga wo ku bitaro by’akarere( ibyatanze taransiferi) amumenyesha amakuru y’umurwayi mu gihe amaze kuvurwa.
Ibintu byihariye ku mpunzi zo mu mijyi:
- Impunzi zo mu mijyi ntizihabwa amacumbi n’ibiribwa iyo zijyanwe mu bitaro bitanga ubuvuzi bwisumbuye ku cyiciro cya gatatu biri mu mijyi batuyemo.
Inzira zo kwemererwa taransiferi yihariye:
- Kujyanwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal cyangwa gutanga ibizamini (muri laboratwari, CT, MRI) bigarukira ku kwita ku bibazo by’ubuzima byangombwa , hagashyirwa imbere ibikorwa byo kurokora ubuzima n’ibibazo bishobora ubumuga bukabije cyangwa urupfu
- Hakenerwa kandi uruhushya rw’umukozi wa HCR ushinzwe ubuzima rusange hashingiwe ku ngingo yavuzwe haruguru.
Niba udafite urupapuro rwa taransiferi, HCR ntizabasha kukwishyurira amafaranga y’ubuvuzi bwisumbuye