Uburezi

Impunzi n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda bemerewe kwiga mu byiciro byose by’amashuri byo mu Rwanda, ari byo: amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, amashuri y’imyuga (TVET) ndetse na kaminuza.

Guverinoma igira uruhare mu kunganira ku kiguzi  cy’uburezi no kugaburira abanyeshuri biga mu bigo bya Leta, ndetse n’ibifashwa na Leta, guhera ku mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye. Abanyeshuri bimpunzi bifuza kwiga kaminuza  bagomba gushaka amafaranga abafasha kuko impunzi n’abasaba ubuhunzi badahabwa inguzanyo yo kwiga muri kaminuza.

Ibindi bisobanuro birambuye biri hepfo:

Impunzi zize amashuri abanzan n’ayisumbuye hanze y’u Rwanda zishobora gusaba icyemezo cyerekana ko ibyo bize/ impamyabushobozi zabo zemewe kdi zihwanye n’izo mu Rwanda. (equivalence) gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA). Andi makuru murayasanga ku rubuga Irembo.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ihuza politiki y’uburezi, ingamba na gahunda ku rwego rw’igihugu kandi igashyigikirwa n’ibigo biyishamikiyeho birimo ibi bikurikira: Ikigo cy’uburezi bw’ibanze cy’u Rwanda (REB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Ikigo cy’ubumenyi-ngiro n’imyuga mu Rwanda (RTB), Kaminuza nkuru y’ Rwanda (UR), Komya Rwanda, Ikigo gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), ndetse no kwegereza ubuyobozi abaturage / Inzego z’ibanze (Akarere, Imirenge, Akagari) uburezi bwo ku rwego.