Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi 

Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi ni uburyo butekanye kandi bwizewe butuma impunzi zibasha kwinjira no gutura mu kindi gihugu, kandi zikarengerwa hashingiwe ku byo zikeneye mu rwego rwo kurindirwa umutekano. Izo Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi zituma impunzi zibona amahirwe yo kuva mu gihugu zahungiyemo maze zikajya mu kindi gihugu, aho zihabwa uruhushya rw’agateganyo cyangwa urwa burundu rwo kuba muri icyo gihugu. Akenshi, ibyo bikaba bituma ibibazo zari zifite, bibonerwa umuti urambye.

Ni ngombwa gusobanukirwa itandukaniro riri hagati ya Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi na gahunda za HCR zo gutuza impunzi mu mahanga. HCR ntihitamo, mu buryo butaziguye, impunzi zitabira gahunda y’inyongera yo kurengera impunzi. Impunzi zishobora kwisabira ibihugu cyangwa abafatanyabikorwa bireba amahirwe yo kugenda biciye muri iyo Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi. Kwemerera impunzi kujya mu mubare w’abagenerwabikorwa b’izo Gahunda bikorwa hashingiwe ku mategeko asanzwe agenga abimukira mu gihugu kigiye kuzakira n’ibyo gisaba abakinjiramo kuba bujuje. Icyo gihugu cyakira impunzi gisuzuma ubusabe bwazo gishingiye ku bumenyi zifite cyangwa isano baziranye n’ abantu basanzwe baba muri icyo gihugu. Leta z’igihugu byakira impunzi nizo zonyine zifata ibyemezo ku busabe bw’impunzi zasabye kwimurirwa binyuze muri Gahunda z’inyongera zo kuzirengera.

N’ubwo HCR idashinzwe, mu buryo butaziguye, Gahunda z’inyongera zo kurengera impunzi cyangwa ngo izigenzure, ishobora kugira ibyo ifasha impunzi zifuza kubona amahirwe yo kujya muri Gahunda z’inyongera zitandukanye. Ibyo HCR ibikora binyuze muri serivise z’ubujyanama n’ubufasha iha impunzi kugira ngo zibashe kubona ibyangombwa bikenewe cyangwa ikazifasha kubona ibisabwa kugira ngo zibashe gusohoka mu gihugu zirimo.