Ibirego n’ibitekerezo

UNHCR itanga urubuga rwizewe, ruha umuntu agaciro kandi rudaheza aho ugomba kumva ufite umutekano. Umuntu wese ufite ibibazo, impungenge, ikirego, cyangwa icyifuzo ahawe ikaze kuvugana na UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa binyuze mu miyoboro ikurikira:

  • Abakozi ba UNHCR hamwe  n’abafatanyabikorwa  bakorera mu ntara aho bakirira kandi bagafasha abantu
  • Ku mirongo ya telefoni ya HCR n’iy’abafatanyabikorwa bayo
  • Komite z’impunzi zaho muba, Komite zishinzwe iby’abana hamwe n’abakangurambaga.
  • Abayobozi b’inkambi ba MINEMA
  • Udusanduku tw’ibitekerezo
  • Imeli ya UNHCR ya [email protected]

UNHCR ntiyihanganira na gato uburiganya, ruswa no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina utabishaka n’irindi hohoterwa iro ariryo ryose.


Uburiganya ni Iki?

Ni gikorwa icyo aricyo cyose harimo kubeshya cyangwa guhisha ibintu  bifatika ukabikora ubishaka cyangwa  ugambiriye kuyobya, cyangwa kugerageza kuyobya, ushaka kugirango ubone inyungu, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, haba kuri wowe cyangwa ku wundi muntu.


Ruswa ni iki?

Ni ugutanga, kwakira, cyangwa gusaba (mu buryo buziguye cyangwa butaziguye) ikintu cyose cy’agaciro bikaba byatuma hafatwa icyemezo kidakwiye  ku wundi muntu.


Imyitwarire mibi ni iki?

Abakozi bose ba UNHCR, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abatanga serivisi bagengwa n’amabwiriza y’abakozi y’umuryango w’abibumbye (UN) ndetse n’amategeko ngengamikorere ya UNHCR. Imyitwarire idahwitse isobanurwa nko kunanirwa k’umukozi  mu kubahiriza  ayo mabwiriza.

Imyitwarire idahwitse ishobora gushyirwa mu byiciro bitandukanye:

  • Kunyereza umutungo n’uburiganya mu gutanga amasoko
  • Uburangare mu gucunga amafaranga bivamo igihombo kinini
  • Gukoresha imibonano mpuzabitsina no guhohoterwa
  • Gutotezwa (harimo no kunnyuzura)
  • Gukubita, iterabwoba cyangwa kwihorera
  • Ibikorwa bitemewe n’amategeko (urugero: ubujura cyangwa uburiganya) ku kigo cya Loni cyangwa hanze yacyo
  • Kubeshya cyangwa kwemeza ibinyoma bijyanye n’ikirego cyangwa inyungu.
  • Gukoresha nabi ibikoresho by’Umuryango cyangwa umutungo
  • Gukoresha nabi ububasha ufite

Kutubahiriza amategeko y’aho muba cyangwa abakozi ntibubahirire inshingano zibareba


Gukoresha ububasha ufite mu ishimisha mubiri rishingiye ku gitsina ni iki?

Ni igikorwa cyangwa kugerageza guhohotera umuntu bitewe n’ intege nke ze, kwitwaza ubusha bunyuranye , cyangwa icyizere bagufitiye ugamije kugera ku mibonano mpuzabitsina.


Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni iki ?

Ni ikintu cyose cyangwa imibonano mpuzabitsina ikorwa hakoresheshejwe iterabwoba, ingufu cyangwa ku guhatirizwa.

Mu rwego rwo kubahiriza amahame y’umuryango w’abibumbye, abakozi ba UNHCR n’abafatanyabikorwa, abakozi b’imiryango itegamiye kuri Leta ntibagomba:

  • Gukora ibibonano mpuzabitsina n’umuntu uwo ariwe wese ku mafaranga, ku mpamvu z’akazi, kwitabwaho by’umwihariko, ibintu cyangwa serivisi.
  • Gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu uri munsi y’imyaka 18
  • Kwishora mu bundi buryo ubwo aribwo bwose bwo gutesha umuntu agaciro bishingire ku gitsina,  n’imyitwarire mibigutesha agaciro, cyangwa indi imyitwarire mibi.


Ni gute wakwitwara mugihe ukorana na UNHCR n’abafatanyabikorwa bayo?

Vugisha ukuri buri gihe: Komeza kuvugisha ukuri mu gihe uganira na UNHCR n’abafatanyabikorwa ku bibazo byawe. Amakuru yose yatanzwe nabi ashobora kugutera ingaruka mbi bikaba byatuma utabona serivisi cyangwa kurindwa ndetse bikaba byavamo n’iperereza ry’ibyaha nshinjabyaha. Niba warigeze utanga amakuru y’ibinyoma, ugomba kumenyesha umukozi bireba mu gihe cya vuba kandi ugasobanura mu buryo burambuye uko ibintu byagenze.

Wigerageza guha ruswa umukozi: Wigerageza gutanga ruswa ku muntu uwo ari we wese kuri serivisi iyo ari yo yose itangwa na UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo. Niba ubikora, ushobora guhura n’ingaruka zirimo kudahabwa serivisi, kandi hakaba havamo n’iperereza ry’ibyaha nshinjabyaha.

 


Ni gute wakwirinda kugerageza ibikorwa by’uburiganya na ruswa?

Menya ko nta na rimwe ugomba gusabwa kwishyura cyangwa kugirira ubutoni ubwo aribwo bwose kuri serivisi zitangwa na UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo.

Ntukizere umuntu uwo ari we wese cyangwa umuryango uwo ari wo wose ugusaba kwishyura amafaranga cyangwa gutanga izindi mpano, harimo n’izishingiye ku gitsina kugirango uhabwe serivisi za UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo.  Saba kwerekwa irangamuntu, cyangwa ikarita y’akazi y’umuntu wese uvuga ko ari mu bashinzwe kubaha service mbere yo kubaha amakuru yawe ndetse n’ibyangombwa  byawe.

Menya ko abagushakaho izindi nyungu  bashobora kwitwaza ubuzima ubayemo  bakakwereka ibyangombwa bibaranga by’ibihimbano kugira ngo bakwemeze ko bafite aho bahurira na UNHCR ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.  Niba ugize ishidikanya ku mwirondoro w’umuntu murimo gukorana, hamagara UNHCR unyuze mu nzira zivugwa gice cy’uko watubona (reba uko wabona UNHCR mu Rwanda).

Irinde abaguha ibyangombwa by’impunzi, abakubwira ko bazajya kugutuza mu mahanga, abaguha amafaranga cyangwa ubundi bwoko bw’ubufasha, inyandiko z’impimbano, cyangwa abakubwira gutanga amakuru y’ ibinyoma kugira ngo  ubone amafaranga cyangwa izindi nyungu.   Abaguha izo mpano z’uburiganya zishobora kugukorerwa imbonankubone cyangwa  hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga (harimo Facebook, YouTube, WhatsApp, Viber, Telegaramu cyangwa izindi porogaramu zose).

Kugira ngo ubone amakuru yizewe ku kazi cyangwa serivisi za UNHCR Rwanda, wajya kuri site yemewe ya UNHCR, ku rukuta rwayo rwa Facebook cyangwa ugahamagara numero  yifashishwa ya UNHCR.


Nigute watanga amakuru ku mpunzi, abasaba ubuhungiro cyangwa abandi bantu / abantu ku giti cyabo bakekwaho ibikorwa by’uburiganya?

Usabwe kumenyesha UNHCR unyuze kuri [email protected]  niba umenye amakuru ajyanye n’ibikorwa nk’ibi by’uburiganya. Amakuru uatnze  afatwa nk’ibanga rikomeye


Nigute ushobora gutanga amakuru ku bakekwaho uburiganya, imyitwarire mibi cyangwa gukoresha imibonano mpuzabitsina no guhohoterwa n’abakozi bashinzwe ubutabazi?

Tanga amakuru ku bantu  bose bakekwaho uburiganya, ruswa cyangwa gukoreshwa n’abakozi ba UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo ibintu bigamije inyungu zabo ku makuru uzi cyangwa amakuru y’ibyakubayeho. UNHCR ifite uburyo bukomeye bwo gukumira uburiganya na ruswa, gushaka ibisubizo, gukora iperereza no gufata ingamba ku bantu b’uburiganya na ruswa.

Niba wifuza gutanga amakuru ku myitwarire idahwitse (harimo ruswa, uburiganya, gushaka indonke, kunyereza n’ibindi) byakozwe na UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo, ushobora gutanga amakuru  ku biro by’Ubugenzuzi Bukuru (IGO) ku cyicaro gikuru cya UNHCR:

Amakuru yose uha IGO abikwa mu ibanga rikomeye.

Ushobora kandi gutanga amakuru ku muntu ushinzwe  kurwanya ruswa muri HCR yo mu  Rwanda  bu buryo bw’ibanga unyuze kuri : [email protected]

Amakuru utanga anyuzwa kuri Tubivuge  abikwa mu ibanga rikomeye.

Wikwishyira mu kaga ugerageza gukora iperereza ku giti cyawe.

Gutanga amakuru kuri ruswa n’uburiganya ni inshingano ya buri mpunzi n’umuntu wese usaba ubuhungiro kandi ntibitangirwa ibihembo cyangwa kwitabwaho by’umwihariko.