Kurikira amakuru agezweho yerekeye impunzi, abasaba ubuhungiro n’abandi bakuwe mu byabo mu Rwanda
Information on Mpox virus disease
Mpox- Overview Mpox, previously known as monkeypox, is a viral illness caused by the monkeypox virus, a species of the genus Orthopoxvirus. Mpox is an infectious disease that can cause a painful rash, enlarged lymph nodes, fever, headache, muscle ache, back pain and low energy. Most people fully recover, but some get very sick. Transmission Mpox […] ➞
Itangazo ry’akazi kuri SPS
Mu muryango SPS, turishimiye kumenyesha ubufatanye bwacu n’ubuyobozi bw’ibanze mu gucunga amavuriro adakoreshwa mu bice by’icyaro hirya no hino mu gihugu. Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa bigize intego y’igihe kirekire cy’imyaka 5 twihaye ( 5 years Strategic Plan ya SPS ) yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, hagamijwe kugera ku mubare wa 5% w’amavuriro adakoreshwa. […] ➞
ITANGAZO: KWANDIKWA MU BWISUNGANE MU KWIVUZA 2024-2025
UNHCR yishimiye kumenyesha impunzi zose zibarizwa mu mijyi hamwe n’abanyeshuri biga baba ku ishuli ko kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) kuva Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 byarangiye. Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira impunzi zo mu mijyi mu bw’isungane mu kwivuza (CBHI) UNHCR yohereje urutonde rugaragaza ibishingirwaho mu kwiyandikisha mu […] ➞
IMPINDUKA KU BUFASHA BUGENERWA IMPUNZI
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) baramenyesha impunzi zose ko hari zimwe mu mfashanyo zisanzwe zihabwa impunzi mu Rwanda zitazatangwa kugeza umwaka wa 2023 urangiye, izindi zikagabanuka bitewe n’igabanuka rikabije ry’inkunga igenerwa impunzi. Mu bufasha butazatangwa harimo: Ku bijyanye n’ibiribwa n’amafaranga atangwa yo kubigura: Mu kwezi k’ […] ➞
Buruse zitangwa ku bufatanye bwa Mastercard Foundation na USIU-Africa
Inshamake ya Buruse United States International University-Africa (USIU-Africa) ku bufatanye na Mastercard Foundation bashyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko rwo muri Afurika kubona uburezi muri kaminuza igezweho ku isi. Uru rubyiruko ni urufite imbogamizi zitanduaknye zirimo kutagira amikoro ahagije, guhezwa inyuma bishingiye ku gitsina, ubuhunzi, cyangwa ubumuga. Iyi gahunda ya Mastercard Foundation muri USIU-Afurika izatanga […] ➞
Ibiro bishya bya ‘’centre Communautaire de Gikondo’’
01/09/2023 Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, rishimishijwe no kumenyesha impunzi ziba mu mugi ndetse n’abantu bose bashaka ubufasha kuri ‘’ centre communautaire ya Gikondo, ko guhera kuwa mbere tariki ya 04 Nzeri 2023, tuzimukira mu biro bishya bihereye i Gikondo ku muhanda wo kwa Rujugiro (KK31), Inzu #264. Hari iminota 5 uvuye kuri centre twakoreragamo. […] ➞
Amarushanwa y’ibikorwa by’ubucuruzi ku nkunga ya YouthConnekt 2023
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye na Minisiteri y’ Urubyiruko (MINIYOUTH) iramenyesha Urubyiruko rwose rw’impunzi ziba mu Rwanda rufite Imishinga yatangiye gukora rubyifuza, kwihutira kwiyandikisha mu marushanwa ya “Business Competition & Award among Youth Refugees in Rwanda”. Ibyo uwitabira amarushanwa agomba kuba yujuje ni ibi bikurikira: N.B : Kugirango Koperative izemererwe kurushanwa, ni uko byibura 70% […] ➞
UBUVUZI BUGENERWA IMPUNZI MU RWANDA
16/08/2023 HCR iramenyesha impunzi zo mu Rwanda ko ifite ibibazo by’igabanuka ku ngengo y’imari mu bikorwa byayo byose harimo n’ibikorwa by’ubuvuzi. Kubera izo mpamvu , inkunga ihari muri HCR ni igenewe abarwayi boherejwe mu bitaro ku mpamvu z’uburwayi bucyeneye ubutabazi cyangwa ubuvuzi bwihuse hagamijwe kurengera ubuzima bwabo. Niba uri impunzi ibarizwa mu nkambi ukaba ucyeneye […] ➞
ITANGAZO RYAGENEWE ABASHAKA KWIYANDIKISHA MU MAHUGURWA YO GUHANGA UDUSHYA YA UNLEASH
14/08/2023 UNLEASH Rwanda ni gahunda y’iminsi irindwi yo kwitoza guhanga udushya hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals). Urubyiruko rurenga igihumbi rufite hagati y’imyaka 18 na 35 baturutse mu mpande zose z’isi bazateranira i Kigali mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi na kabiri (Ukuboza), kugira ngo bafatanye gutekereza ku bisubizo by’ibibazo bitandukanye (challenges) dusanga […] ➞
KWANDIKWA MU BWISUNGANE MU KWIVUZA 2023-2024
UNHCR yishimiye kumenyesha impunzi zose zibarizwa mu mijyi hamwe n’abanyeshuri biga baba ku ishuli ko kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) bwa Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024 bwarangiye. Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira impunzi zo mu mijyi mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) UNHCR yohereje urutonde rugaragaza ibishingirwaho mu kwiyandikisha mu […] ➞