Mu muryango SPS, turishimiye kumenyesha ubufatanye bwacu n’ubuyobozi bw’ibanze mu gucunga amavuriro adakoreshwa mu bice by’icyaro hirya no hino mu gihugu.
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa bigize intego y’igihe kirekire cy’imyaka 5 twihaye ( 5 years Strategic Plan ya SPS ) yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, hagamijwe kugera ku mubare wa 5% w’amavuriro adakoreshwa.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki gikorwa, twishimiye gutanga amahirwe y’akazi ku mpunzi zujuje ibisabwa.
Ibisabwa ku bakandida ni ibi bikurikira:
– Icyemezo cy’ubuhungiro cyemewe
– Icyemezo cyemewe cy’abaganga gitangwa na Ministère y’Ubuzima ( MINISANTE )
– Ubunararibonye mu rwego rw’ubuvuzi nibura imyaka 2
– Icyangombwa cy’uko utakatiwe n’urukiko gitanzwe vuba
Niba wujuje ibyo bisabwa kandi wifuza aya mahirwe, twohereze ubusabe bwawe kuri [email protected].
Twishimiye gukorana namwe!
Murakoze