ITANGAZO: KWANDIKWA MU BWISUNGANE MU KWIVUZA 2024-2025

UNHCR yishimiye kumenyesha impunzi zose zibarizwa mu mijyi hamwe n’abanyeshuri biga baba ku ishuli ko kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) kuva  Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 byarangiye. Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira impunzi zo mu mijyi mu bw’isungane mu kwivuza (CBHI) UNHCR yohereje urutonde rugaragaza ibishingirwaho mu kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) aribyo bikurikira :

  • Impunzi zibarizwa mu mijyi zifite indangamuntu zitararangira, harimo n’abo bafite mu nshingano bari munsi y’imyaka 16.
  • Abanyeshuri baba mu nkambi bakurikira amasomo yabo hanze y’inkambi bafashwa na HCR cyangwa n’abafatanyabikorwa mu burezi.

UNHCR yohereje SMS kuri nimero ya telefoni ya buri muntu wiyandikishije muri CBHI. Niba wujuje ibisabwa ukaba utarabonye SMS, hamagara ibiro bya HCR bishinzwe kurengera impunzi cyangwa wegere ikigo  kikwegereye cyakirirwamo impunzi, cyangwa uhamagare ku mirongo ya telefone ikurikira 0788302718/0788383608, cyangwa utwandikire kuri imeri [email protected] ugaragaze izina ryawe, nomero y’ikarita ndangampunzi, nimero yawe ya sitati na nimero yawe ya telefone yanditswe muri HCR.

Ku banyeshuri baba hanze y’Inkambi, mushobora kugana World Vision cyangwa akakozi ba protection bari hafi yanyu.

Niba warahawe Sitati y’impunzi na leta y’u Rwanda ariko ukaba utarahabwa ikarita ndangampunzi, cyangwa uherutse guhindura indangampunzi yawe ukaba utarabimenyesheje HCR, usabwe kugana ibiro bishinzwe kurengera impunzi cyangwa ugahamagara telefone yacu yakirirwaho ibibazo by’ impunzi cyangwa ukatwandikira kuri aderesi imeri yanditse hejuru. Wibuke gushyiramo izina ryawe, numero yawe ya sitati y’ubuhunzi ndetse na numero y’indangampunzi yawe mu gihe wifuza kugana biro ya HCR.  Ku banyeshuri biyishyurira ishuri cyangwa Kaminuza hanze y’inkambi, mwakwegera World Vision , umufatanyabikorwa wa HCR ushinzwe uburezi kugirango mushyirwe muri bwisungane mu kwivuza (CBHI).

Tubamenyesheje ko kubera ingengo y’imari idahagije, ubufasha mu buvuzi bwibanda  kubafite uburwayi bucyeneye ubutabazi bwihuse buhabwa impunzi n’abasaba ubuhunzi ariko batanditse mu bwisungane mu kwivuza (CBHI).

Wirindira ko urwara ngo ubone kubaza uko ubwisungane bwawe mu kwivuza buhagaze!

Murakoze.