Banki y’Isi ku bufatanye na HCR na MINEMA, igiye gukora icyiciro cya kabiri cy’ubushakashatsi ku mibereho no kwihaza birambye kw’impunzi mu Rwanda. Ubu bushakashatsi buzitabirwa n’impunzi 2000 batoranyijwe mu buryo bw’uburenganzira hashingiwe ku myaka yabo, igitsina, n’ibindi bibaranga bitandukanye.
Turashima cyane abitabiriye icyiciro cya mbere cy’ubu bushakashatsi umwaka ushize kandi tubasaba kwitabira cyane iki cyiciro cya kabiri. Abashakashatsi bazajya bahamagara abatoranijwe kwitabira iki gikorwa kuri telefone kugira ngo babagezeho amakuru arambuye ku gihe cy’ubushakashatsi no gutegura gahunda yo kubasura mu mu ngo zabo, kuko amakuru azakusanywa ku rwego rw’aho batuye.
Kumva ubuzima impunzi zibayeho, ikigero cyo kwihaza bafite ni ingenzi cyane kugira ngo bifashe leta y’u Rwanda n’izindi nzego kunoza gahunda zo gushyigikira impunzi n’abanyagihugu babakiriye.