HCR izakora ubushakashatsi ku bufasha na serivisi mu cyumweru cya kane cya Werurwe 2025. Ubu bushakashatsi bugamije gukusanya ibitekerezo by’impunzi kugira ngo bifashe mu kwihutisha iby’ingenzi mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye, nk’uko twiyemeje kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’impunzi. Ubu bushakashatsi buteguwe mu rwego rwo kubahiriza imigendekere myiza ya porogaramu. Ntabwo bureba umuntu ku giti, cyangwa dosiye ya protection y’umuntu ku giti cye, ubufasha buhabwa umuntu, cyangwa dosiye y’umuntu yo kwimurirwa mu kindi gihugu.
Imiryango 2,190 yatoranyijwe ku buryo butabogamye, mu miryango yatoranijwe harimo impunzi zituye mu mijyi no mu nkambi mu gihugu hose. Abantu b’Inzobere babikoreye amahugurwa, bahawe akazi na HCR nibo bazakora ibiganiro n’impunzi hubahirizwa ihame rya kinyamwuga kugira ngo intego y’ubu bushakashatsi igerweho.
Ibitekerezo byanyu ni ingenzi cyane mu gufasha HCR kumenya no gushyira imbere ibyihutirwa kurusha ibindi mu byifuzo cyangwa ibibazo by’impunzi. Ibyo bizadufasha gukoresha neza umutungo muke uhari kugira ngo dutange ubufasha bw’ibanze bugamije kurengera ubuzima.
Turashishikariza abatoranyijwe bose kwitabira no gutanga amakuru y’ukuri ku mibereho yabo. Ijwi ryanyu rifite uruhare rukomeye mu kugaragaza ubufasha na serivisi zicyenewe ku muryango w’impunzi.
Niba wahamagawe kandi ufite ibibazo, nyamuneka hamagara 0788303608 cyangwa 0788302718 cyangwa ukohereza email ya [email protected].
Tubashimiye ku bufatanye bwanyu muri iki gikorwa.
HCR Rwanda