Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, riramenyesha abantu bose by’umwihariko impunzi n’abasaba ubuhungiro ko centre Communautaire ya Huye izaba ifunze guhera tariki ya 01 Werurwe 2025. UNHCR n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gutanga serivisi ariko mu bundi buryo
Ku bufatanye na Prison Fellowship Rwanda (PFR), UNHCR izajya ikora ibikorwa bya protection isanga abantu aho bahurijwe hamwe kandi impunzi n’abasaba ubuhungiro bazajya babimenyeshwa mbere kugirango bazitabire batange ibibazo byabo.
Imirongo ya telefone ya UNHCR hamwe n’iy’abafatanyabikorwa bayo izakomeza gukora kandi impunzi n’abasaba ubuhungiro bashobora kuyifashisha mu gihe bikenewe.
Umuryango | Serivisi | Telefoni |
UNHCR | Ibibazo byose bidafite umufatanyabikorwa ubishinzwe | 0788314711Imeli: [email protected] |
Frison Fellowship Rwanda | Ubufasha mu by’amategeko Gusaba ubuhungiroUbuzima bwo mu mutweAbantu bafite ubumugaAbantu bakuzeAbantu bafite ibibazo byihariye | 0783397060 |
Save the children | Ibikorwa byo kurengera abana Ihohoterwa rishingiye ku gitsina | 0791860800 |
Icyitonderwa : Igihe cyose muhamagara UNHCR cyangwa abafatanyabikorwa bayo, muge mwibuka kuduha nomero ya dosiye yanyu muri UNHCR igaragara ku cyangombwa cyanyu cy’impunzi.
Murakoze