UNHCR yishimiye kumenyesha impunzi zose zibarizwa mu mijyi hamwe n’abanyeshuri biga baba ku ishuli ko kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) bwa Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024 bwarangiye. Hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira impunzi zo mu mijyi mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) UNHCR yohereje urutonde rugaragaza ibishingirwaho mu kwiyandikisha mu bwisungane mu kwivuza (CBHI) aribyo bikurikira :
- Impunzi zibarizwa mu mijyi zifite indangamuntu zitararangira, harimo n’abo bafite mu nshingano bari munsi y’imyaka 16.
- Abanyeshuri baba mu nkambi bakurikirana amasomo yabo hanze y’inkambi bafashwa na HCR cyangwa n’abafatanyabikorwa mu burezi.
UNHCR yohereje SMS kuri nimero ya telefoni ya buri muntu wiyandikishije muri CBHI. Niba wujuje ibisabwa ukaba utarabonye SMS, hamagara ibiro bya HCR bishinzwe kurengera impunzi, santeri ikwegereye yakirirwamo impunzi, cyangwa uhamagare kuri telefone yacu kuri 0788302718/0788381857 cyangwa utwandikire kuri imeri [email protected] ugaragaze izina ryawe, nomero y’ikarita ndangampunzi, nimero yawe ya sitati na nimero yawe ya telefone yanditswe muri HCR.
Ku banyeshuri baba hanze y’Inkambi, mushobora kugana World Vision cyangwa Ubuyobozi bw’ishuri ryanyu.
Niba warahawe Sitati y’impunzi na leta y’u Rwanda ariko ukaba utarahabwa ikarita ndangampunzi, cyangwa uherutse guhindura indangampunzi yawe ukaba utarabimenyesheje HCR, usabwe kugana ibiro bishinzwe kurengera impunzi cyangwa ugahamagara telefone yacu yakirirwaho ibibazo by’ impunzi cyangwa ukatwandikira kuri aderesi imeri yanditse hejuru. Wibuke gushyiramo izina ryawe, numero yawe ya sitati y’ubuhunzi ndetse na numero y’indangampunzi yawe mu gihe wifuza kugana biro ya HCR.
Tubamenyesheje ko kubera ingengo y’imari idahagije, HCR idashobora kwishyura amafaranga yose yo kwivuza ku mpunzi zujuje ibisabwa zitanditswe mu bwisungane mu kwivuza (CBHI). Ingengo y’imari y’ubuvuzi ihari igenewe gusa ibikorwa byo kuvuza abafite uburwayi bucyeneye ubutabazi bwihuse buhabwa impunzi n’abasaba ubuhunzi ariko batanditse mu bwisungane mu kwivuza (CBHI).
Wirindira ko urwara ngo ubone kubaza uko ubwisungane bwawe mu kwivuza buhagaze!
Murakoze.